Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo gikora ikusanyabitekerezo kizwi nka Institut français d’opinion Publique (IFOP), bwagaragaje ko igikundiro cya Perezida Macron mu Bufaransa kiri kuri 19%, mu gihe icya Minisitiri w’Intebe, François Bayrou kiri kuri 18%. Bombi bafite 37%.
Ni ubwa mbere mu mateka agezweho y’u Bufaransa abayobozi bakuru b’igihugu aribo bigaragara ko badakunzwe, kuko no mu gihe cy’imyigaragambyo yamenyekanye nka ‘Gilets jaunes’ yabaye mu 2018 igikundiro cya Perezida cyari kuri 23%.
Perezida Macron na Minisitiri w’Intebe ni bo bayobozi bo mu rwego nyubahirizategeko bagize amanota make.
Igikundiro cya Perezida Macron cyagabanyutse cyane mu bamutoye mu 2022, kuko abakimunambyeho ari 49% gusa. Cyagabanyutse kandi mu bakora ubucuruzi ndetse n’abandi bayobozi bari mu rwego nyubahirizategeko.
Kugabanyuka kw’igikundiro cya Macron gushingiye ahanini ku cyemezo aherutse gutangaza cyo kongera miliyari 6,5 Z’Amayero ku mafaranga u Bufaransa bushyira mu gisirikare, mu gihe cy’imyaka ibiri. Ibi yabikoze mu gihe u Bufaransa bufite imyenda irenga miliyari 3000 z’Amayero, ingana na 114% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu.
Bayrou wagiye ku butegetsi mu mpera za 2024 nyuma yo guseswa kwa Guverinoma ya Michel Barnier we yanzwe kubera uburyo yitwaye mu bijyanye n’itegeko rya pansiyo, ndetse no kugabanya amafaranga leta yashyiraga mu nzego z’ingenzi.
Hejuru y’ibi, mu cyumweru gishize Minisitiri w’Intebe Bayrou yashyizeho ingamba nshya zijyanye n’umusoro ku binjiza amafaranga menshi kugira ngo Leta ibashe kuziba icyuho cya miliyari 43,8 z’Amayero kiri mu ngingo y’imari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!