Umukuru w’Igihugu yitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, iri kubera muri Ethiopia. Ni inama yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’ibindi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byavuze ko ibiganiro byabo "byibanze ku guteza imbere ubufatanye hagati y’impande zombi mu nzego z’iterambere zitandukanye, hagamijwe inyungu ku baturage b’u Rwanda na Ethiopia.
Perezida Kagame kandi yifatanyije na bagenzi be mu Nama ya 38 ya AU, aho Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Cheikh AI- Ghazouani, yashyikirije Perezida João Lourenço wa Angola ubuyobozi bw’uyu muryango agiye kuyobora mu gihe cy’umwaka umwe.
U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane bwa dipolomasi n’amasezerano y’imikoranire agamije guteza imbere abaturage babyo.
Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ashingiye ku bufatanye mu by’amategeko, itangazamakuru, siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umuco n’andi.
U Rwanda na Ethiopia kandi bikorana mu bijyanye n’ishoramari ndetse abashoramari Benshi bo muri iki gihugu bayobotse isoko ry’u Rwanda aho bakora mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, serivisi n’ibindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!