Mu nama ya 69 y’Akanama k’ Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi yigaga ku kurwanya iterabwoba yabereye I New York tariki ya 24 Nzeri, Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bigomba gufatanya kunesha imitwe y’iterabwoba.
Muri iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika Barak Obama, Perezida Kagame yavuze ko iterabwoba rimaze kuba akamenyero mu bihugu by’Afurika, gusa ngo amahirwe ahari ni uko gukorera hamwe kw’ibihugu bishobora gutsinda iterabwoba.
Yagize ati “Mu duce tumwe na tumwe iterabwoba ryabaye ribi cyane, ariko ukuri guhari ni uko dushobora kandi tugomba gutsinda aba bahezanguni n’iyi mitwe ikaze y’iterabwoba binyuze mu bikorwa bifatika no gukorera hamwe.”
Perezida Kagame yavuze ko ahagaragaye iterabwoba hose ku Isi, umwanzuro wa mbere ugomba kuba kurihagarika kandi ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo. Yagaragaje ko iterabwoba ahanini riterwa na politiki mbi ndetse n’imyemerere idahwitse.
Ati “Iterabwoba ntabwo riterwa n’iyobokamana, amoko cyangwa se ubukene ahubwo ni imiyoborere mibi n’imyizerere itari yo. Gukuraho iki kibazo, abaturage cyane cyane urubyiruko rugomba kumva ko rufite inshingano mu bihugu byabo.”
Yagaragaje ko u Rwanda rugihura n’iterabwoba rishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, agaragaza ko aho byari ngombwa, U Rwanda rwakoresheje imbaraga mu kubirwanya gusa ngo icya ngombwa, kwari ukubaka inzego zitajegajega.
Perezida Kagame yagaragaje ko abitandukanyije n’iterabwoba bagomba gufashwa kongera gutuzwa nk’abaturage basanzwe. Yagarutse kuri gahunda y’u Rwanda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwari (Komisiyo y’Igihugu ishinwe gusubiza mu buzima bsuanzwe abahoze ku rugerero) ikorwa kuva kera, kuri ubu abasaga ibihumbi 10 bakaba bamaze gutaha, aho bari gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyabo.
Perezida Kagame yagarutse ku gitero cy’iterabwoba cyahitanye abasaga 67 naho 175 bagakomereka mu iguriro rya West Gate muri Kenya, avuga ko ibi bintu bimaze kuba akamenyero, bityo ikibazo cy’iterabwoba kikaba cyihutirwa cyane, kandi kigomba kugirwamo uruhare n’ibihugu by’isi yose.
Mushobora gukanda hano mukareba andi mafoto.



















TANGA IGITEKEREZO