00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Donald Trump yihanangirije bwa nyuma Hamas

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 September 2025 saa 09:45
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gusaba umutwe wa Hamas kwemera gahunda yo kurekura imbohe z’abanya-Israel wafashe bugwate muri Gaza.

Perezida Donald Trum yasabye ko uwo mutwe kurekura abo wafashe, agaragaza ko hari ingaruka ushobora guhura nazo mu gihe waba wanze gushyira mu bikorwa ibyo usabwa.

Ati “Israel yemeye amabwiriza yanjye. Ni igihe cya Hamas ngo yemere na yo. Naburiye Hamas ku ngaruka zo kutabyubahiriza. Uku ni ukwihanangirizwa kwa nyuma.”

Nyuma y’amasaha make Donald Trump atangaje ibyo, Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Katz Israel, yateye ubwoba uwo mutwe wa Hamas yongera kuwusaba gushyira intwaro hasi cyangwa ukarimburwa.

Ati “Iyi ni gasopo ya nyuma ku bicanyi ba Hamas n’abasambanya ku gahato abagore muri Gaza no muri hotel hirya no hino. Murekure imbohe, munashyire intwaro zanyu hasi cyangwa Gaza izasenywe, namwe murimburwe.”

Ubwo Hamas yagabaga igitero kuri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023, mu gitero cyahitanye abantu 1200 yafashe bugwate abarenga 250. Bitekerezwa ko kuri ubu uwo mutwe waba ugifite abagera kuri 50 wafashe nk’imbohe.

Perezida Donald Trump yihanangirije bwa nyuma Hamas

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages