Perezida Donald Trum yasabye ko uwo mutwe kurekura abo wafashe, agaragaza ko hari ingaruka ushobora guhura nazo mu gihe waba wanze gushyira mu bikorwa ibyo usabwa.
Ati “Israel yemeye amabwiriza yanjye. Ni igihe cya Hamas ngo yemere na yo. Naburiye Hamas ku ngaruka zo kutabyubahiriza. Uku ni ukwihanangirizwa kwa nyuma.”
Nyuma y’amasaha make Donald Trump atangaje ibyo, Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Katz Israel, yateye ubwoba uwo mutwe wa Hamas yongera kuwusaba gushyira intwaro hasi cyangwa ukarimburwa.
Ati “Iyi ni gasopo ya nyuma ku bicanyi ba Hamas n’abasambanya ku gahato abagore muri Gaza no muri hotel hirya no hino. Murekure imbohe, munashyire intwaro zanyu hasi cyangwa Gaza izasenywe, namwe murimburwe.”
Ubwo Hamas yagabaga igitero kuri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023, mu gitero cyahitanye abantu 1200 yafashe bugwate abarenga 250. Bitekerezwa ko kuri ubu uwo mutwe waba ugifite abagera kuri 50 wafashe nk’imbohe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!