Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Trump yemeje ko we na Melania baraye banduye COVID-19. Ati "Turahita twishyira mu kato dutangire urugendo rwo gukira. Ibi tuzabasha kubinyuramo turi hamwe."
Tonight, @FLOTUS and I tested positive for COVID-19. We will begin our quarantine and recovery process immediately. We will get through this TOGETHER!
— Donald J. Trump (@realDonaldTrump) October 2, 2020
Perezida Trump w’imyaka 74 yari yabanje gutangaza ko atewe impungenge n’uko yaba yanduye COVID-19, nyuma y’uko umwe mu bajyanama be, Hope Hicks, yari yamaze gusangwamo ubwo burwayi.
Icyo gihe yagize ati "Njye na madamu dutegereje ibisubizo by’ibizamini. Hagati aho turatangira kwishyira mu kato!"
Trump yanduye mu gihe arimo kwiyamamariza manda ya kabiri ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse yakunze kunengwa uburyo ubutegetsi bwe bwahanganye n’iki cyorezo cya COVID-19.
Icyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira abanduye benshi bagera kuri miliyoni 7,4 muri miliyoni 34,4 bose hamwe, mu gihe abamaze gupfa ari 212,660.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!