Ibiro by’Intumwa Nkuru ya Leta muri Mexique nibyo byatangaje ko birimo gukora iperereza kuri uyu mugabo w’imyaka 56 kuri ubu utuye mu Mujyi wa Madrid muri Espagne nyuma y’aho aviriye ku butegetsi.
Mu byo Peña Nieto akurikiranyweho harimo n’umubano yari afitanye na bimwe mu bigo bikomeye byagiye bihabwa amasezerano y’umurengera mu gihe yari ku butegetsi, harimo n’ikigo gikora iby’ubwukabatsi cya OHL cyo muri Espagne.
Umutwe ushinzwe ubutasi mu bijyanye n’imari muri Minisiteri y’Imari ya Mexique uvuga ko mu kwezi gushize Peña Nieto yakiriye amafaranga agera kuri miliyoni 26 z’Ama-peso (asaga miliyoni 1.25 z’Amadolari y’Amerika) aturutse kuri mwene wabo uba muri Mexique, nayo akaba ari indi mpamvu ituma akorwaho iperereza kuko ngo inkomoko y’aya mafaranga idasobanutse.
Andres Manuel Lopez Obrador, kuri ubu uyoboye Mexique yakunze kugaragaza ko ubutegetsi bwamubanjirije bwaranzwe na ruswa ndetse akaba yaranifuje amatora ya kamarampaka ku bigenwa n’Itegeko Nshinga kugira ngo bamwe mu bayobozi bakurweho ubudahangarwa.
Peña Nieto we ahakana ibyo akurikiranyweho byose, akavuga ko atigeze ahemuka ko ndetse yiteguye kugaragariza ubuyobozi bubifitiye ububasha aho umutungo we yawukomoye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!