Ibyo yabitangaje kuri uyu wa 13 Nyakanga 2025 abinyujije ku rubuga rwa X, aho yagize ati “Ndi umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika. Mwizere ko umuhate mfite wo kubabera umuyobozi uhamye uhura neza n’ubukana bw’ibibazo duhura na byo muri iki gihe.”
Biya ushaka manda nshya yazatuma aba ku butegetsi kugeza agize imyaka 100, yagiye ku butegetsi bw’icyo gihugu kuva mu 1982, ubwo uwo yasimbuye Ahmadou Ahidjo yeguraga kuri uwo mwanya.
Impungenge ku buzima bwe
Uku gutangaza ko aziyamamaza biraza kuzura impaka ku bijyanye n’ubushobozi bwa Perezida Paul Biya bwo gukomeza kuyobora igihugu kubera ubuzima bwe. Perezida Biya asanzwe adakunze kwigaragaza mu ruhame, ahubwo inshingano nyinshi aziharira umunyamabanga mukuru w’ibiro bye.
Mu Ukwakira umwaka ushize, Biya yagarutse muri Cameroun nyuma y’iminsi 42 yari amaze hanze y’igihugu, ibintu byatumye hibazwa cyane ku buzima bwe. Nubwo guverinoma yahakanye ko afite ikibazo cy’uburwayi, yanaciye burundu ikiganiro icyo ari cyo cyose kijyanye n’ubuzima bwe, ivuga ko ari ikibazo kijyanye n’umutekano w’igihugu.
Mu mwaka wa 2008, Biya yahinduye Itegeko Nshinga arikuramo ingingo yagenaga umubare ntarengwa wa manda perezida yemerewe, bimuha inzira yo kwiyamamaza inshuro zose ashaka. Mu matora ya 2018, yegukanye intsinzi ku majwi 71.28%, nubwo abatavuga rumwe na leta bavuze ko habayeho uburiganya bukabije mu migendekere y’ayo matora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!