Mu isomwa ry’urubanza rwanyuze kuri televiziyo, Park yanaciwe ihazabu ya miliyoni 17 z’amadolari. Uyu mugore utagaragaye mu rukiko yaburanye ahakana ibyo ashinjwa, yemeza ko harimo kubogama.
Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse, Park yahamijwe ibyaha 16 muri 18 yashinjwaga, byiganjemo ibya ruswa no gukoresha ububasha yari afite nka perezida mu nyungu ze bwite.
Urukiko rwagaragaje ko yafatanyije n’inshuti ye Choi Soon-sil mu gushyira igitutu ku bigo bikomeye birimo nka Samsung na Lotte, kugira ngo bitange inkunga mu muryango wayoborwaga na Choi. Aba bombi kandi ngo banafatanyije guhatira ibigo gusinyana amasezerano n’icya Choi no kumuha impano we n’umukobwa.
Park kandi yahamijwe kubwira inshuti ye amabanga arebana n’inyandiko z’umukuru w’igihugu.
Park wabaye Perezida wa mbere w’umugore muri Koreya y’Epfo na Choi bafitanye ubucuti budasanzwe kuva bakiri bato, batangiye gushyirwa mu majwi ubwo uyu yatangiraga gushinjwa kwitwaza ko aziranye na Perezida agahabwa amafaranga n’ibigo ndetse n’imiryango itandukanye.
Park akatiwe gufungwa imyaka 24, mu gihe Choi nawe wahamijwe ibyaha birimo ruswa umwaka ushize yakatiwe 20.
Urubanza rwa Park rwatangiye nyuma y’inkundura n’imyigaragambyo byasabaga ko yegura, ndetse muri Werurwe 2017 hatorwa umwanzuro wo kumukura ku butegetsi.
Ibirego byashinjwaga Park ni bimwe mu byateje impagarara mu gihugu, ndetse bigira ingaruka ku bayobozi bakomeye b’igihugu barimo na JY Lee wari umuyobozi wa Samsung wafunzwe nyuma y’uko hamenyekanye amakuru y’uko yahaye umwana wa Choi impano y’ifarashi. Yafunzwe amezi atanu, urukiko rw’ubujurire rumugabanyiriza igihano.



















TANGA IGITEKEREZO