Lumbala w’imyaka 67 y’amavuko yabaye Umuyobozi w’umutwe wa RCD-N warwanyaga ubutegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila. Yatawe muri yombi mu Ukuboza 2020, akuriranwaho uruhare mu mugambi wo gukora ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri ibi byaha.
Ibi byaha bikomoka ku bitero byiswe ‘Opération Effacer le Tableau’ byari bigambiriye Abanande n’Abambuti mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Ibi bitero byagabwe mu gihe cy’Intambara ya Kabiri ya Congo yabaye kuva mu 1998 kugeza mu 2003, ubwo imitwe y’ingabo itandukanye yari yahagurukiye ubutegetsi bwa Laurent-Kabila.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko Abanande n’Abambuti bishwe hagati ya 2002 na 2023, kandi ko RCD-N na MLC byabigizemo uruhare.
Urubanza rwa Lumbala muri uru rukiko rwatangiye tariki ya 12 Ugushyingo rurangira ku ya 12 Ukuboza 2025. Yarwitabiriye umunsi umwe gusa, agaragaza ko atazarusubiramo kubera ko icyifuzo cye cyo kuburanishirizwa muri RDC cyatewe utwatsi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Ukuboza ni bwo abacamanza bayobowe na Marc Sommerer binjiye mu cyumba cy’urukiko. Na bwo Lumbala yabanje kwanga kujya kumva umwanzuro mu rukiko, abapolisi basabwa kumujyanayo ku ngufu.
Lumbala yageze mu rukiko aherekejwe n’abapolisi, yambaye amapingu. Abanyamategeko be bashyizweho n’urukiko na Philippe Zeller utakimwunganira, na bo bitabiriye.
Nyuma yo kwemeza ko impande zose zirebwa n’urubanza zihagarariwe, umucamanza yatangiye gusoma umwanzuro. Yavuze ko Lumbala ahamwa ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu, bityo ko akwiye gufungwa imyaka 30, akanirukanwa burundu ku butaka bw’u Bufaransa.
Lumbala ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, yahawe iminsi 10 yo kujurira uyu mwanzuro mu gihe yaba atanyuzwe n’imikirize y’urubanza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!