Abakuru b’ibihugu bigera kuri bitanu bikomeye ku mugabane w’u Burayi n’abaminisitiri bo muri Amerika, bamaze kwemeza ko bazitabira urugendo rwamagana ibitero byagabwe ku biro by’ikinyamakuru Charlie Hebdo ku wa 7 Mutarama 2015, bigahitana abantu 12, abandi 11 bagakomereka.
Inkuru ya Le figaro ivuga ko abakuru b’ibihugu bamaze kuvuga ko bazitabira uyu muhango barimo chansoliye w’u Budage Angela Merkel, Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza David Cameron, umunyapolitiki Metteo Renzi, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani na Minisitiri w’intebe wa Espagne Mariano Rajoy.
Aba bayobozi bose bakaba bazaba bitabye ubutumire bw’u Bufaransa bwateguye uru rugendo rukomeye rwamagana iterabwoba, rutegenyijwe ku cyumweru tariki ya 11 Mutarama 2015, i saa cyenda z’igicyamunsi.
Minisitiri wa Espanye Mariano Rajoy, niwe wabaye uwambere mu gusubiza ubutumire, akoresheje twitter yagize ati «Nzajya i Paris ku cyumweru gutera inkunga Abafaransa. Espagne izifatanya n’u Bufaransa kurwanya iterabwoba duharanira ubwisanzure»
Abandi bayobozi bakomeye bazitabira uru rugendo, ni umukuru w’inama y’ibihugu by’i Burayi, David Tusk, na Perezida wa komisiyo y’i Burayi, Jean-Claude Juncker, Perezida wa ukraine, Petro Porochenko na chansoliye w’u Budage Angela Merkel uteganya no kuzasura ibiro bya Charlie Hebdo.
Abaminisitiri 15 n’abandi bayobozi bakomeye ku mugabane w’u Burayi na Amerika bose bazahurira mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris, barangajwe imbere na Minisitiri w’umutekano w’u Bufaransa Bernard Cazeneuve, bose bahujwe no kwamagana iterabwoba.
Abazaboneka muri uyu muhango bo mu Burayi barimo minisitiri wa letton, uwa Autriche, u Bubiligi, Danemark, espagne, u Buholandi, pologne, Suwede, u Butaliyani, u Bwongereza n’u Butaliyani.
Minisitiri w’u Butabera wa Amerika, Eric Holder, na minisitiri w’umutekano wungirije w’iki gihugu, Alejandro Mayorkas, nabo bari mu bateganyijwe kwitabira iki gikorwa.
Imiryango n’amahuriro ya kiyisilamu mu Bufaransa nabyo byasabye abayoboke bayo kwitabira ku bwinshi uru rugendo.



















TANGA IGITEKEREZO