Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yavuze ko umutekano udashobora kubonekera mu ntambara n’ubugizi bwa nabi.
Papa Léon XIV yabigarutseho mu masengesho yayoboye ku Cyumweru i Vatican yabereye kuri Bazilika ya Mutagatifu Petero, aho yanenze cyane ubugizi bwa nabi buteye ubwoba abaturage bo mu Burasirazuba bwo Hagati bahuye na bwo mu byumweru bibiri bishize.
Yagize ati “Nsabiye abantu bose baburiye ababo mu bitero byagabwe ku mashuri, ibitaro no mu bindi bice bitandukanye abantu batuyemo.”
Ku munsi wa mbere w’ibitero bya Amerika kuri Iran ku wa 28 Gashyantere 2026, ni bwo ku Ishuri ribanza ry’abakobwa rya Shajarah Tayyebeh, riri mu karere ka Minab ryaguyeho igisasu, cyica abantu 175 biganjemo abana.
Papa Léon XIV yasabye impande zihanganye guhagarika intambara zikayoboka inzira z’ibiganiro, agaragaza ko n’ibikomeje kubera muri Liban biteye inkeke.
Israel yagabye ibitero kuri Liban mu byumweru bishize ihanganye n’umutwe wa Hezbollah uhabarizwa, wari wayigabyeho ibitero uvuga ko uri guhorera Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran waguye muri iyi ntambara ku munsi wa mbere.
Umushumba wa Kiliziya ku Isi arakomeza ati “Ubugizi bwa nabi ntabwo bwageza ku butabera, umutekano n’amahoro abaturage bategereje.”
Mu minsi ishize Donald Trump yagaragaje ko Iran yashatse ko baganira ku guhagarika intambara ariko agaragaza ko atabikozwa nubwo n’ab’i Tehran bagaragaza ko batigeze babisaba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!