00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Léon XIV, yagaragaje filimi z’ibihe byose akunda

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 12 November 2025 saa 06:51
Yasuwe :

Papa Léon XIV yatangaje zimwe muri filime akunda ndetse afata n’izibihe byose ziganjemo izasohotse mu kinyejana cya 20 (1901 - 2000).

Ibi ni ibyatangajwe na Vatican, ivuga ko Papa Léon XIV ari kwitegura guhura na bamwe mu bahanga mu gukina no gukora filime.

Filime ya mbere Papa Leo Léon XIV afata nk’iy’ibihe byose ni iyasohotse mu 1946 yitwa ‘It’s a Wonderful life’ igaragaza ubuzima bw’umumalayika waje ku Isi aje guhindura imyumvire y’umugabo w’umushoramari, akamwereka ubwiza bwo kuba ariho.

Ikurikirwa na ‘The Sound of Music’ yasohotse mu 1980, ivuga ku buzima bw’umukobwa wari urimo kwitoza kuba umubikira, akaza kugira abana barindwi agomba gufasha mu bihe Aba-Nazi bafataga agace ko muri Autriche (Anschluss).

Filimi ya gatatu y’ibihe byose Papa Léon XIV akunda ni ’Robert Redford’ yasohotse mu 1980, ivuga ku buzima bw’umuryango uca mu buzima bugoye nyuma yo kubura umuhungu wabo.

Filimi yanyuma papa akunda ni ’Life is Beautiful yasohotse mu 1997. Iyi filime itanga ihumure ndetse n’icyizere cyane cyane ku barokotse jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust).

Si ubwa mbere Papa Léon XIV agaragaje ko akunda filime dore ko afite na gahunda yo guhura na bamwe mu bahanga mu gukina no gukora filime bakaganira ku buryo zakoreshwa mu kwamamaza ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika.

Papa Léon XIV ntabwo ari we papa gusa kandi wagaragaje ko akunda filime kuko mu 2013, Papa Francis na we yagaragaje ko yakundaga filimi z’Abataliyani, by’umwihariko iyitwa ‘La Strada’ yasohotse mu 1954 na ‘Rome, Open City’ yasohotse mu 1945.

Papa Léon XIV yagaragaje urukundo rwe rwa filimi ndetse n'izo afata nk'iz'ibihe byose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages