Amakuru yashyizwe hanze na Reuters avuga ko indege izwi nka ‘Shepherd One’ Papa Leo asanzwe akoresha yagize ikibazo ubwo yari ku kirwa cya Tenerife muri Espagne, ndetse bitinza urugendo rwe rwo gusubira i Vatican. Ibi byabaye ku wa 12 Kamena 2026.
Guverinoma ya Espagne yavuze ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Falcon ikoreshwa n’Umwami w’iki gihugu yasubije i Vatican Papa Leo hamwe n’abandi bantu be ba hafi. Abanyamakuru n’abandi basigaye bo batwawe n’indi ndege.
Bivugwa ko indege Papa Leo asanzwe akoresha yagize ikibazo cya moteri ku buryo idashobora kwaka. Ni ikibazo cyavutse abagenzi bamaze kuyigeramo, biba ngombwa ko basohoka.
Papa Leo yagize iki kibazo ubwo yiteguraga gusubira i Vatican nyuma y’uruzinduko rw’akazi yari amaze iminsi agirira muri Espagne.
Mu busanzwe Vatican nta ndege igira yihariye ya Papa, ahubwo iyo afite ingendo ikodesha indege, ariko igahita ifata izina rya ‘Shepherd One’. Iyagize ikibazo yari yakodeshejwe Sosiyete ya Iberia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!