Uyu Mushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika yavuze ko ari igihe cyo gushyira intwaro hasi, ibihugu byombi bikagana inzira y’ibiganiro kandi bigashyigikirwa n’amahanga.
Yagize ati “Mushyire intwaro hasi, reka imishyikirano y’ituze itangire, ariko si ituze ryo kongera intwaro cyangwa gusubukura imirwano ahubwo agahenge ko kugera ku mahoro anyuze mu biganiro bya nyabyo."
Ubwo yatambutsaga iri jambo, bamwe mu bakirisitu bari bashyize amabendera ya Ukraine kuri za mashami bari bafite, abandi bambaye imyenda y’amabara y’umuhondo n’ubururu aranga iryo bendera.
Papa Francis yavuze ko yamaganye intambara aho abasivili batagira kirengera bakorewe ubwicanyi n’ubugome bukabije.
Yagize ati “Ni intsinzi bwoko ki gushinga ibendera ku kirundo cy’ibyasenywe?"
Papa Francis kandi yagaragaje ko afite ubushake bwo gutanga umusanzu mu guhagarika imirwano muri Ukraine, anavuga ko yiteguye kujya i Kyiv.
Kugeza ubu intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje guca ibintu aho ishobora gutuma ubukungu bwa Ukraine bugabanuka ku kigero cya 45% mu gihe hatafatwa ingamba zikarishye zishobora gutuma ihagarikwa.
Hagati aho, ibiganiro biri guhuza u Burusiya na Ukraine bisa nk’ibitaratanga umusaruro wifuzwa kuko intambara hagati y’impande zombi ikomeje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!