Uyu muyobozi w’imyaka 88, asigaye agendera mu kagare kubera uburibwe bw’umugongo n’amavi, gusa yavuze ko ibi ubwabyo bitatuma ahagarika inshingano ze kuko ’Kiliziya iyoborwa n’umutwe ndetse n’umutima, aho kuba amaguru.’
Mu gitabo yise ’Hope’ cyangwa se ’Icyizere,’ Papa yavuze ko yiyumva neza, ati "Ndiyumva neza, ukuri ni uko ndi mu za bukuru."
Yashimangiye ko mu 2021 no mu 2023 ubwo yabagwaga, atigeze atekereza kwegura, ati "Ukuri ni uko no mu minsi nabagwaga, sinigeze ntekereza kwegura."
Mu gitabo cya paji 303, Papa yongeye kugaruka ku cyemezo aherutse gufata mu 2024 cy’aho abapadiri bashobora guha umugisha imiryango y’ababana bahuje ibitsina. Yavuze ko ikigamijwe ari abantu, aho kuba isano bafitanye.
Ati "Ni abantu bahabwa umugisha, ntabwo ari amasano bafitanye. Buri wese muri Kiliziya ahawe ikaze ryo kubona uwo mugisha, harimo n’abantu batandukanye, abantu baryamana n’abo bahuje ibitsina, abantu bihinduje ibitsina n’abandi."
Iki gitabo kigaruka ku buzima bwa Papa Francis mu buto bwe, uko yinjiye mu muhamagaro w’ubupadiri, ibyemezo yagiye afata n’ibindi.
Ni igitabo byari biteganyijwe ko kizasohoka Papa Francis yaritabye Imana, gusa uyu muyobozi yaje gufata icyemezo cy’uko gisohoka akiriho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!