Ibi Papa Francis yabitangaje kuri uyu wa Mbere ubwo yaganiraga n’abadipolomate ku kibazo cy’abasaba ubuhungiro, aho yavuze ko abimukira bo mu Burasirazuba bwo hagati ndetse no mu bihugu by’Abarabu byabereye Abanyaburayi umusaraba ukomeye ndetse uteye inkeke kubera umutekano muke uterwa n’imitwe y’iterabwoba ikomeje kubibasira.
Yagize ati "Birakomeye kandi ntiwabyirinda. Kumenyereza abantu bafite imico itandukanye niy’igihugu cyawe ntibyoroshye, ariko ndizera neza ko abatuye ibihugu by’u Burayi babishobora kandi biteguye kwakira abimukira.”
Yongeyeho ko umuco ndetse n’isengesho ibihugu by’u Burayi bisanganywe ari inkingi zo kurinda abaturage ndetse no guha ubufasha abimukira babagana, bityo bakabakira uko bikwiye.
Reuters yavuze ko mu mwaka wa 2015, abarenga miliyoni bahungiye ku mugabane w’u Burayi baturutse muri Siriya, Irak ndetse na Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bahunga imvururu.
Ibibazo by’abimukira biri kuganirwaho, cyane cyane mu Budage nk’igihugu cyakira abimukira benshi. Ibyo biganiro byimbitse biraterwa ahanini n’uko mu birori byo kwizihiza umwaka mushya mu Mujyi wa Cologne, hagaragaye ibyaha byiganjemo ubujura no gufata abagore ku ngufu byakozwe ahanini n’abimukira n’abandi baturage basanzwe. Kuri ubu Polisi yo muri iki gihugu ikaba iri gukora iperereza ku basaba ubuhungiro.



















TANGA IGITEKEREZO