00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Palestine yahagaritse ibikorwa bya Al Jazeera

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 2 January 2025 saa 10:21
Yasuwe :

Leta ya Palestine yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibikorwa bya televiziyo ya Al Jazeera mu bice biyoborwa nayo.

Ni icyemezo cyatangajwe n’igitangazamakuru cy’igihugu WAFA ku wa 2 Mutarama 2025, kivuga ko iki cyemezo gishingiye ku kuba iyi televiziyo yari yatangaje amakuru y’amacakubiri kandi ahungabanya umutekano.

WAFA yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe ku bufatanye bwa Minisitiri w’umuco, Uw’Ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’uw’Itumanaho.

Bavuze ko ibitangazwa na Al Jazeera bigamije kuyobya abantu no gukurura amacakubiri, gusa nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku bikubiye muri ibyo bitangazwa.

Al Jazeera yamaganye iki cyemezo, ivuga ko ari uburyo bwo kuyibuza gutangaza amakuru y’ukuri ku bibazo bikomeje gufata indi ntera mu bice byigaruriwe bya Palestine.

Mu itangazo yasohoye, iyi televiziyo yasabye Leta ya Palestine gukuraho iki cyemezo no guha abanyamakuru uburenganzira bwo gukora akazi kabo nta nkomyi.

Iki cyemezo cyafashwe na Leta ya Palestine ntabwo kizakurikizwa muri Gaza kuko itegekwa na Hamas, ibikorwa bya Al Jazeera bizakomeza nta nkomyi.

Icyemezo cya Leta ya Palestine cyije gikurikiye icyo Israel yafashe muri Gicurasi 2024 cyo guhagarika burundu ibikorwa bya Al Jazeera mu gihugu, ivuga ko ari impamvu z’umutekano gusa yagiye inayishinja kenshi gukorana n’umutwe wa Hamas.

Palestine yahagaritse ibikorwa bya Al Jazeera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .