Izi ngabo n’izi ndege byageze ku kigo cya gisirikare cya King Abdulaziz Air Base ku wa 11 Mata 2026.
Ni mu rwego rwo gukaza umutekano, guhuza ibikorwa bya gisirikare, gufasha iki gihugu kwitegura umwanzi no kubungabunga umutekano muri aka karere.
Pakistan yohereje ingabo Arabie Saoudite mu murongo w’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare ibihugu byombi byagiranye muri Nzeri 2025.
Ni amasezerano avuga ko niba Arabie Soudite itewe bisobanuye gutera Pakistan bikaba uko no mu gihe Pakistan yaba igabweho ibitero.
Pakistan yunganiye mugenzi wayo mu gihe Iran yakomeje kubaga ibitero kuri Arabie Saoudite. Ab’i Tehran baherutse kurasa ku bikorwaremezo by’ingufu. Ni ibitero byahitanye abantu binakomeretsa abandi.
Ab’i Riyadh bazizwa na Iran ko ari inshuti z’akadasohoka za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse iwabo habarizwa ibigo bya gisirikare bya Amerika.
Pakistan iherutse kunenga ibi bitero bya Iran ku bigo by’ingufu bya Arabie Saoudite, igaragaza ko ari uburyo budakwiye bwo gukomeza kwagura intambara no guhungabanya nkana umutekano w’akarere.
Pakistan na Arabie Saoudite bifatanya no mu yindi mishinga, aho Islamabad ishobora kwakira miliyari 5$ nk’inkunga izatangwa na Arabie Saoudite na Qatar izayifasha kwishyura umwenda wa miliyari 3,5$ ab’i Islamabad bafitiye Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!