00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pakistan: Ishuri ryagwiriye abanyeshuri 34 bahita bapfa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 October 2026 saa 01:12
Yasuwe :

Abantu nibura 34 bapfuye nyuma y’uko igisenge cy’ishuri rya Al-Khair riherereye mu gace ka Dir Colony mu Mujyi wa Peshawar muri Pakistan kibagwiriye.

Byabaye ku wa 15 Ukwakira 2026, ndetse ibitaro byo muri iki gice byatangaje ko abenshi mu bapfuye ari abana bari munsi y’imyaka 13.

Umuvugizi w’Ibitaro bya Lady Reading i Peshawar, Mohammad Asim, yavuze ko abandi bantu nibura 19 bakomeretse, bamwe muri bo bakaba barembye.

Polisi yatangaje ko nyir’iri shuri ryigenga yatawe muri yombi, mu gihe hakomeje iperereza ku miterere n’imyubakire y’inyubako yaryo.

A local official says emergency services were first alerted to the incident at the private Al-Khair school in the Dir Colony neighbourhood at 08:48 local time (04:48 BST) - here’s a map of the area

Umuyobozi wo muri ako gace yavuze ko inzego z’ubutabazi zamenyeshejwe iby’iyi mpanuka Saa Mbili n’iminota 48 za mu gitondo ku isaha yo muri Pakistan.

Abatabazi n’abaturage bamaze amasaha bashakisha mu bisigazwa by’inyubako, bafite impungenge z’uko hashobora kuba hari abandi bana baheze munsi yabyo.

Umunyamakuru wari aho byabereye yavuze ko abatabazi bagorwaga no kuhakura abakomeretse, kuko ishuri riherereye mu muhanda ufunganye ushobora kunyurwamo n’imodoka imwe gusa icyarimwe.

Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari, yatangaje ko yashenguwe kandi ababazwa cyane n’urupfu n’ikomereka by’abana n’abarimu muri iyi mpanuka.

Mu itangazo Ibiro bye byanyujije kuri X, byagize biti “Ibi byago bishengura umutima byasigiye igihugu cyose agahinda gakomeye.”

Iryo tangazo rivuga ko Perezida Zardari yihanganishije imiryango y’abahuye n’ibi byago, anasabira abakomeretse gukira vuba kandi neza.

Yanasabye inzego zibishinzwe guha abakomeretse ubuvuzi bwiza bushoboka.

Ibiro bye byakomeje biti “Perezida wa Repubulika yashimangiye kandi ko hakenewe iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.”

Yasabye kandi abayobozi kwita ku kureba niba inyubako z’ibigo by’amashuri zujuje ibisabwa mu bijyanye n’umutekano, kugira ngo hirindwe ko ibyago nk’ibi byongera kubaho.

Pakistan: Ishuri ryagwiriye abanyeshuri 34 bahita bapfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages