00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pakistan: Abantu 24 baguye mu gitero cy’iterabwoba

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 9 November 2024 saa 10:09
Yasuwe :

Abantu 24 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe mu Ntara ya Balochistan muri Pakistan, mu gihe abandi barenga 50 bakomeretse bikomeye.

Umutwe wa ’Balochistan Liberation Army’ uharanira ubwigenge bw’Intara ya Balochistan wigambye kugaba iki gitero, ukavuga ko cyari kigamije kwica abasirikare ba Pakistan bari bavuye mu myitozo muri iyo Ntara.

Mu baguye muri iki gitero cyagabwe ku muhanda wa gari ya moshi, harimo abasirikare n’abasivile. Umubare w’abaguye muri iki gitero ushobora kwiyongera cyane ko mu bakoremeretse harimo abafite ibikomere bishobora kubatwara ubuzima.

Intara ya Balochistan niyo nini muri Pakistan ndetse niyo ifite umutungo kamere mwinshi, icyakora niyo ntara ikennye kurusha izindi mu gihugu. Umutwe wa ’Balochistan Liberation Army’ uvuga ko iyi ntara yirengagijwe n’ubuyobozi, bityo ugasaba ko yabona ubwigenge kugira ngo irusheho kwikorera igenamigambi rikwiriye, bityo itere imbere.

Intara ya 'Balochistan niyo nini kandi ifite umutungo kamere mwinshi kurusha izindi muri Pakistan
Agahinda ni kose ku baburiye ababo muri ibi bitero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages