Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yategetse ko TikTok igomba kuba yagaragaje abazayigura bitarenze tariki 20 Nzeri uyu mwaka cyangwa ikaba yagurishijwe sosiyete zo muri Amerika, nyuma yo kuyishinja kuba intasi y’u Bushinwa. Mu gihe bidakozwe, izakumirwa muri icyo gihugu.
Sosiyete ya Microsoft yari yerekanye ko ishaka kugura TikTok ariko ByteDance yarabyanze, ahubwo ijya mu biganiro na Oracle bishobora gusiga haguzwe imigabane myinshi muri TikTok.
Ikinyamakuru Financial Times cyatangaje ko Oracle, General Atlantic na Sequoia Capital, ibigo bisanzwe bifite ababihagarariye mu nama y’ubutegetsi ya ByteDance byose byifuje kujya mu biganiro bishobora gusiga kimwe muri ibyo cyegukanye TikTok.
Microsoft yari yatangaje ko iri mu biganiro bigamije kugura TikTok muri Amerika, Canada, Australia ndetse na Nouvelle Zelande. Iki kigo cyavugaga ko gusigarana ibikorwa bya TikTok muri ibyo bihugu ari inyungu ku bayikoresha n’inzego z’ubugenzuzi, gusa abashoramari muri TikTok barabyanze.
TikTok ibona amafaranga menshi aturutse mu kwamamaza mu gihe abantu bari kureba amashusho anyuzwaho.
Ibigo nka Microsoft na Oracle bifite ububiko bugezweho bwakwifashishwa na TikTok mu gihe yaba ishaka gukorera muri Amerika ariko amakuru y’abayikoresha akabikwa muri icyo gihugu, ari nabyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!