Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo abakoresha imbunga nkoranyambaga nka X batangiye kuvuga ko bashobora gukoresha OnlyFans no kubona abayikoresha, ibitari bisanzwe muri iki gihugu.
Ikigo gishinzwe kugenzura imikoreshereze ya internet mu Bushinwa cyitwa GreatFire.org cyavuze ko cyemereye OnlyFans gukora muri iki gihugu guhera Ku wa 29 Ugushyingo 2024.
Hashize igihe u Bushinwa bufunze imbuga nyinshi zitandukanye zirimo n’izerekana amashusho y’urukozasoni.
Ifungurwa rya OnlyFans ryakiriwe neza kuri bamwe mu Bashinwa, aho hari n’abageraga abavuga ko abari barabuze akazi bagiye kukabona binyuze mu gucuruza ubwambure bwabo.
Umwe mu bishimiye ikomorerwa rya OnlyFans ati “Ubu ni ubundi buryo bwo guhanga imirimo.” Undi ati “Uru ni urubuga rwiza rwinjiriza abarushyiraho amakuru ku kigero cya 90%. Urumva atari rwiza kurusha akazi gasanzwe?”
Imibare yo mu Ukwakira 2024 igaragaza ko ubushomeri mu Bashinwa ku bafite hagati y’imyaka 16 na 24, bari kuri 17,1%, abatebya bakavuga ko ko OnlyFans igiye kuba kimwe mu ngamba zo kugabanya uwo mubare.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!