Umwanzuro wo kwisubiraho mu gushyigikira icyo gitekerezo wafashwe nyuma y’uko impuguke 19 zigize komite yitabazwa aho bikomeye ziteranye ku nshuro yazo ya 16 zikagisuzuma.
Mu myanzuro izo mpuguke zafashe, zasabye umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, kwandikira ibihugu binyamuryango by’iryo shami uko ari 194 akabimenyesha ko icyo gitekerezo kidakwiye kubahirizwa ubu.
Ubutumwa bwohererejwe ibihugu bugira buti “Ubu ntibikwiye ko kuba umuntu yarakingiwe byaba ikintu mpuzamahanga kigenderwaho mu kuba yakwemererwa gukorera ingendo mu bindi bihugu, kuko hakiri ibitaranozwa neza nko kumenya niba gukingirwa bihagije mu kugabanya ikwirakwizwa ry’icyorezo ndetse no kuba hari ahataragezwa inkingo.”
OMS yavuze ko icyangombwa cy’uko abambukiranya imipaka y’ibihugu bakingiwe kidakwiye gukuraho izindi ngamba zafashwe zikumira ingendo hirindwa gukwirakwiza icyorezo.
Umuyobozi w’iyo komite, Didier Houssin, asanga ubu hari ikinyuranyo kinini hagati y’ibihugu ku bijyanye no gufata ibipimo, uburyo bwo gushyira mu kato no guhagarika ingendo, bitewe n’uko “Isi yose isa n’iyamaze gukuka umutima” kubera ubukana bw’icyorezo.
Yavuze ko izo mpuguke zagaragaje ko “hakenewe ubukangurambaga bufite ingufu ndetse bushingiye ku bushakashatsi mu kwerekana uburyo bukwiye, bwafasha bukanemerera abantu gukora ingendo mu buryo budashyira ubuzima bwabo mu byago, haba ubukorerwa mu kirere cyangwa mu mazi.”
Mike Ryan ukuriye izo nzobere yasobanuye ko “icyo komite ivuga ari uko ubu nta bushakashatsi bwuzuye burakorwa ndetse nta nkingo zihagije zihari, bityo ko gushyiraho ikintu cyo gufunga ingendo bitari ngombwa.”
Nyuma y’uko hagaragaye virus nshya ya COVID-19 yihinduranya ndeste bivugwa ko yandura cyane ku kigero cya 70% ugereranyije n’isanzwe, ibihugu bimwe byahise bifunga ingendo.
U Bwongereza nabwo bwagaragayemo iyo virus yihinduranya, bwafunze imipaka mu rwego rwo kwirinda ubwiyongere bwayo.
Icyo gihugu kandi giherutse gutangiza porogaramu ya Vaccine Passport yerekana niba umuntu yarakingiwe cyangwa atarakingirwa.
Yari ishyigikiwe na bimwe mu bihugu by’u Burayi byemeza ko izifashishwa mu kwemerera abantu gukorera ingendo mu bihugu bigize uwo muryango.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!