Ku wa 10 Nyakanga 2024 OMS yatangaje ko ako kuma kitwa ‘OraQuick HCV’ kakozwe na Sosiyete y’Abanyamerika, OraSure Technologies kazorohereza abantu kwipima Indwara ya Hépatite C bitagombereye kujya ku mavuriro, ibizabafasha kumenya aho bahagaze ku buryo n’uwaba ayirwaye yatangira kwivuza hakiri kare.
‘OraQuick HCV’ mbere yakoreshwaga n’abaganga gusa, ariko OMS ubu igaragaza ko umuntu uwo ari we wese yayikoresha kuko yizewe.
Mu 2021 nibwo OMS yemeje ko hagomba kujyaho uburyo abatuye Isi boroherwa no kwipimisha Hépatite C, kuko iyi ndwara ihitana ubuzima bw’abatari bake kandi benshi ntibamenye ko bayirwaye.
Intego ya OMS ni uko mu 2030 iyi ndwara yaba yararanduwe burundu ku Isi hose. U Rwanda rwatangiye kuyipima abaturage guhera mu 2015. Muri Kanama 2023, OMS yatangaje ko u Rwanda rwageze ku ntego rwihaye yo gupima ndetse no kuvura iyi ndwara, ku buryo abayirwaye mu Rwanda bari munsi ya 1%.
Gusa OMS igaragaza ko ku rwego rw’Isi hakiri icyuho mu bijyanye no kuvura Hépatite C, kuko mu bantu miliyoni 50 bayirwaye abagera kuri 36% muri bo ari bo bavuwe n’inzobere, mu gihe 20% muri abo ari bo akaba ari bo gusa bari bamaze guhabwa ubuvuzi buyikiza kugeza mu 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!