Muri rusange, abantu 60% by’abanywa itabi bagerageza kurireka, ariko ibi birabagora bitewe n’uko ibinyabutabire bikoreshwa mu itabi biba bishobora kubata abantu mu buryo bworoshye, bigatuma kurivaho bigorana.
OMS igaragaza ko bumwe mu buryo bushobora gufasha aba bantu ari uko ibihugu byashyiraho abakozi bashinzwe kubashishikariza kureka itabi, ndetse bakabikora mu buryo buhoraho.
Hari ukuba kandi unywa itabi ashaka kurireka yajya agirana ikiganiro n’umujyanama w’ubuzima baba bari kumwe cyangwa bakavugana kuri telefoni, nabyo bigakorwa mu buryo buhoraho.
Hari no gukoresha ikoranabuhanga haba kwandikira abo bantu ubutumwa bugufi bubibutsa kureka itabi, gushyiraho ‘applications’ za telefoni zifashishwa muri icyo gikorwa, kwifashisha porogaramu za internet n’ubundi buryo bushoboka.
Ni mu gihe OMS inagaragaza ko hakwiye kwifashishwa imiti itandukanye nk’ibinini bya ‘Varenicline’, ibya ‘Bupropion’ na ‘Cytisine’ mu gufasha abo bantu kureka itabi.
Igaragaza kandi ko ubuvuzi bwa ‘Nicotine Replacement Therapy (NRT)’ bukorwa mu buryo butandukanye nko kujya wisiga umuti ukura Ikinyabutabire cya Necotine mu mubiri wawe bikagufasha kurekera kurarikira itabi, hakanifashishwa n’ubwoko bwa ‘shikareti’ yabugenewe wahekenya nabwo bikagabanya icyo kinyabutabire mu mubiri wawe.
Mu 2023 nibwo OMS yatangiye umushinga wo kureba niba ubwo buryo bwavura umuntu ingaruka yatewe no kunywa itabi, zirimo izo kuba yaranabaswe na ryo. Harimo kandi no kureba niba ubwo buvuzi bwizewe ku buryo bwanakwemezwa ku rwego mpuzamahanga.
Ifoto yakoreshejwe muri iyi nkuru yabonetse hifashishijwe AI



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!