U Bufaransa bwamaze gutangaza ingamba zikarishye ku bagenzi binjira muri icyo gihugu baturutse mu Bwongereza, aho Omicron imaze kwiganza cyane kuko ku wa Gatanu abagera ku bihugu 15 basanzwemo ubwo bwoko.
Amakuru avuga ko mu ntangiriro z’umwaka utaha, ubu bwoko buzaba bwiganje cyane mu Bufaransa, binajyanye n’ubushobozi bwabwo bwo kwandura vuba bufite. Iki gihugu kandi cyamaze gutangaza ko ibikorwa bihuza abantu benshi bitazaba byemewe mu minsi mikuru, abantu bagirwa inama yo kwizihiza iminsi mikuru mu miryango yabo.
U Bufaransa kandi bwatangaje ko buzarushaho gushyiraho ingamba zikaze ku bantu batikingije Covid-19, kuko ari bo biganje mu barembejwe n’iki cyorezo bari mu bitaro.
Ibindi bihugu birimo u Buholandi n’u Budage na byo byakajije ingamba zigamije gukumira umubare munini w’abantu bizihiza iminsi mikuru, bitewe n’uko ubwiyongere bwa Omicron bumaze gufata indi ntera.
Icyakora amakuru meza ni uko inkingo zirimo iza Pfizer, AstraZeneca na Moderna zamaze kugaragaza ubushobozi bwo guhangana n’iki cyorezo.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!