00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Omicron yahinduye imyiteguro y’iminsi mikuru mu Burayi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 December 2021 saa 08:57
Yasuwe :

Mu gihe turi kwegereza ibirori by’iminsi mikuru, ubwiyongere bwa Omicron mu Burayi bukomeje gutuma ibihugu bifata ingamba zikakaye zo kwirinda, zirimo na gahunda zo gusubika ibikorwa bihuriza abantu benshi hamwe.

U Bufaransa bwamaze gutangaza ingamba zikarishye ku bagenzi binjira muri icyo gihugu baturutse mu Bwongereza, aho Omicron imaze kwiganza cyane kuko ku wa Gatanu abagera ku bihugu 15 basanzwemo ubwo bwoko.

Amakuru avuga ko mu ntangiriro z’umwaka utaha, ubu bwoko buzaba bwiganje cyane mu Bufaransa, binajyanye n’ubushobozi bwabwo bwo kwandura vuba bufite. Iki gihugu kandi cyamaze gutangaza ko ibikorwa bihuza abantu benshi bitazaba byemewe mu minsi mikuru, abantu bagirwa inama yo kwizihiza iminsi mikuru mu miryango yabo.

U Bufaransa kandi bwatangaje ko buzarushaho gushyiraho ingamba zikaze ku bantu batikingije Covid-19, kuko ari bo biganje mu barembejwe n’iki cyorezo bari mu bitaro.

Ibindi bihugu birimo u Buholandi n’u Budage na byo byakajije ingamba zigamije gukumira umubare munini w’abantu bizihiza iminsi mikuru, bitewe n’uko ubwiyongere bwa Omicron bumaze gufata indi ntera.

Icyakora amakuru meza ni uko inkingo zirimo iza Pfizer, AstraZeneca na Moderna zamaze kugaragaza ubushobozi bwo guhangana n’iki cyorezo.

Ubwiyongere bwa Omicron bwatumye ibikorwa byo kwizihiza iminsi mikuru bihinduka mu bihugu by'u Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages