Yabitabngaje mu gihe ku itariki ya 7 Gicurasi 2017, aribwo Abafaransa bazazindukira mu matora, bakihitiramo uwo bifuza ko abayobora hagati ya Macron ubarizwa mu ishyaka En Marche! na Marine Le Pen wo mu ishyaka FN (Front National).
Nk’uko byumvikana mu mashusho yashyizwe kuri Twitter na Macron, Obama yavuze ko adafite gahunda yo kwivanga mu matora menshi, ariko ko ayo mu Bufaransa afite agaciro gakomeye kandi intsinzi y’iki gihugu ari iy’isi yose.
Yakomeje avuga ko yashimye uburyo Macron yitwaye mu bikorwa byo kwiyamamaza, aho icyo yashyize imbere ari ejo heza h’Abafaransa kandi akabaha kugira icyizere cyabo, aho kugendera ku bwoba.
Ati” Ndabizi ko mukomeje guhura n’imbogamizi nyinshi, ariko ndashaka ko inshuti zanjye ziri mu Bufaransa mumenya uburyo mbifuriza intsinzi. Kubera agaciro aya matora afite, ndifuza kubamenyesha ko nshyigikiye Emmanuel Macron.”
Emmanuel Macron waje ku mwanya wa mbere, mu cyiciro cya mbere cy’amatora yabaye ku itariki ya 23 Mata 2017, niwe uhabwa amahirwe menshi yo kuyobora u Bufaransa, ku majwi 59%, kuri 41% ya Le Pen.



















TANGA IGITEKEREZO