Harry yabwiye abamugaragira ko yifuzaga gutumira Obama n’umufasha we Michelle, abantu afata nk’inshuti ze mu bukwe bwe buzabera ku Ngoro ya Windsor tariki ya 19 Gicurasi uyu mwaka.
Icyakora bamwe mu bajyanama muri Guverinoma y’u Bwongereza bagaragaje ko bishobora guteza umwuka mubi mu bya dipolomasi hagati y’u Bwongereza na Amerika.
Daily Mail yavuze ko Trump atazatumirwa kuko ibirori ari iby’umuryango n’inshuti zawo.
Igikomangoma Harry ni inshuti ikomeye ya Obama ariko we n’umukunzi we Meghan Markle bagiye bagaragaza kudashyigikira Perezida Trump .
Mu gihe Trump yiyamamarizaga kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Meghan yagiye anyuza ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa burimo kutamwishimira.
Mu kiganiro Harry aherutse kugirira kuri Radio 4 ya BBC yabajijwe niba azatumira Obama avuga ko ntabyo azi.
Ibi byose bije nyuma y’aho Trump asubitse urugendo yagombaga gukorera mu Bwongereza mu ntangiriro za Mutarama, aho yari kuba agiye gufungura Ambasade nshya ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatwaye akayabo ka miliyoni 750 z’amayero.
Trump yanenze bikomeye Barrack Obama kuba yaragurishije ikibanza cyari cyubatsemo Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mafaranga make, bakagura ikindi kibanza ahandi.



















TANGA IGITEKEREZO