00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Obama ari mu gahinda ko gupfusha imbwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 September 2026 saa 07:20
Yasuwe :

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umuryango we bari mu gahinda nyuma yo gupfusha imbwa yabo yitwa Sunny, yari imaze imyaka 13 ibana na bo.

Obama yatangaje aya makuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram ahuriyeho n’umugore we Michelle Obama, aho yavuze ko Sunny yapfuye ku wa Kabiri.

Ati “Ejo twatakaje umwe mu bagize umuryango wacu twakundaga cyane. Twajyanye Sunny muri White House mu ntangiriro za manda ya kabiri yanjye ku butegetsi, kandi twese, harimo n’imbwa yacu ya mbere Bo, twahise tuyikunda.”

Obama yavuze ko Sunny yari imbwa ifite imbaraga nyinshi kandi ikunda gukina, ku buryo byari bigoye kuyikurikira. Yavuze ko yajyaga isimbuka inzitiro zo mu busitani bwa White House yiruka inyuma y’inyoni, udusimba n’ibindi bintu byose byayishishikazaga.

Yongeyeho ko Sunny yakundaga abakobwa be Malia na Sasha, ndetse n’abakozi babo, aho yajyaga ibakurikira mu mirimo yabo. Yavuze ko yari inshuti ikomeye kuri Bo, indi mbwa y’umuryango yapfuye mu 2021.

Ati “Yari ifite umwihariko wayo. Uretse Bo, yakundaga abantu kurusha izindi mbwa, kandi nubwo yari imbwa yo mu bwoko bukunda koga, yo ntiyakundaga kujya mu mazi.”

Obama yavuze ko ku muryango we Sunny yari imbwa idasanzwe, aho yamaze imyaka 13 ibana na bo ari indahemuka, ifite urukundo kandi ihora yiteguye kwishimira ibihe bishya.

Sunny yari imbwa yo mu bwoko bwa Portuguese Water Dog, yageze mu muryango wa Obama mu 2013 ubwo Barack Obama yari akiri Perezida wa Amerika. Yabanye na Bo, yari yarageze muri White House mu 2009 nyuma y’isezerano Obama yari yaragiranye n’abakobwa be ko bazabona imbwa nyuma y’amatora yo mu 2008.

Mu gihe yamaze muri White House, Sunny yagaragaye mu bikorwa bitandukanye birimo kwakira abashyitsi, kugaragara mu mafoto y’umuryango wa Obama ndetse no mu birori byabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

Obama ari mu gahinda ko gupfusha iyi mbwa
Sunny (imbwa iri iburyo) yageze mu muryango wa Obama akiri Perezida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages