00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo kuva i Moscow, intumwa za Trump zagiye muri Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 September 2026 saa 10:35
Yasuwe :

Intumwa za Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, Steve Witkoff na Jared Kushner, zerekeje muri Ukraine nyuma yo kugirana ibiganiro byamaze amasaha arenga atatu na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, i Moscow.

Ibiganiro byabereye mu muhezo muri Kremlin ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Nzeri 2026, mu gihe Washington ikomeje imbaraga za dipolomasi zigamije gushaka uko intambara imaze igihe hagati y’u Burusiya na Ukraine yarangira.

Witkoff, intumwa yihariye ya Trump, na Kushner, umukwe wa Perezida wa Amerika, baganiriye na Putin ku byo Ibiro bya Perezida wa Amerika byise “gahunda zifatika” z’ibyiciro bizakurikiraho mu gushaka igisubizo cy’intambara.

Umwe mu bayobozi bo muri White House yabwiye AFP ko ibyemezo bijyanye n’ibyaganiriweho bizatangazwa mu byumweru biri imbere.

Yagize ati “Intumwa za Amerika zaganiriye kuri gahunda zifatika z’ibyiciro bizakurikiraho, zizatangazwa mu byumweru biri imbere. Zitegereje kandi kugirana ibiganiro nk’ibi bitanga umusaruro muri Ukraine.”

Yuri Ushakov, Umujyanama wa Putin mu bijyanye na politiki y’ububanyi n’amahanga, yavuze ko ibiganiro byabaye ari ibyubaka, birimo kuvugisha ukuri kandi bifite akamaro.

Icyakora, nta ruhande rwigeze rutangaza ko hari intambwe ikomeye yatewe cyangwa ngo rutange amakuru arambuye ku myanzuro yafatiwe muri ibyo biganiro.

Witkoff na Kushner bari bategerejwe i Kyiv ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, kugira ngo bagirane ibiganiro n’abayobozi ba Ukraine muri gahunda ya Amerika yo gushaka uko intambara yahagarara.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe muri Ukraine hakomeje kugaragara ugushidikanya ku kuba ibi biganiro bishya byatanga igisubizo kimaze igihe gitegerejwe.

Umunyamakuru wa France 24, Gulliver Cragg, yavuze ko kuba ibiganiro by’i Moscow byarangiye nta ntambwe ifatika itangajwe, hari bamwe muri Ukraine babibona nk’ikimenyetso kibi.

Putin na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, bari bemeranyije guhagarika by’agateganyo ibitero byibasira imirwa mikuru y’ibihugu byombi mu gihe ibiganiro byari bikomeje.

Ibiganiro by’i Moscow biri mu murongo mushya wa dipolomasi watangijwe na Washington, Moscow na Kyiv. Icyakora, impande zombi ziracyafite ibyo zitumvikanaho ku bisabwa kugira ngo imirwano ihagarare burundu.

White House yatangaje ko yizeye ko ibiganiro bizabera muri Ukraine bizatanga umusaruro nk’ibyabereye i Moscow, ariko ntiyatangaza igihe gahunda z’ibyiciro bizakurikiraho zizashyirwa ku mugaragaro.

Steve Witkoff na Jared Kushner bagiye muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages