Papa Leo XIV amaze iminsi anenga Amerika na Israel byashoje intambara kuri Iran, agaragaza ko ku neza y’abasivili, ibi bihugu byakabaye byumvikana ku buryo byayihagarika.
Trump yatangaje ko Papa Leo XIV nta makuru afite kuri politiki mpuzamahanga ku buryo yayitangaho igitekerezo, kandi ko Umushumba wa Kiliziya adakwiye kurwanya intambara yashojwe ku gihugu gishaka gutunga intwaro kirimbuzi.
Kubera ko Papa Leo XIV ari we Munyamerika wa mbere uyoboye Kiliziya Gatolika, Trump yavuze ko nka Perezida wa Amerika, yagize uruhare mu gutuma atorerwa iyi nshingano muri Gicurasi 2025, bisa no kumucyurira.
Ku wa 13 Mata, Meloni yatangaje ko Trump atagombaga kwibasira Papa Leo XIV, amwibutsa ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika afite inshingano yo guhamagarira abantu kwimakaza amahoro no kwamagana intambara z’uburyo bwose.
Meloni yagize ati “Papa ni Umushumba wa Kiliziya Gatolika kandi birakwiye, biranasanzwe ko ahamagarira abantu kwimakaza amahoro no kwamagana intambara z’uburyo bwose.”
Ku wa 14 Mata, Trump yadukiriye Meloni, amwibutsa ko yanze ko u Butaliyani bwifatanya na Amerika na Israel mu ntambara yo kubuza Iran gutunga intwaro kirimbuzi.
Trump yatangaje ko Meloni wavuze ko amagambo yavuze kuri Papa Leo XIV adakwiye, ahubwo ari we Minisitiri w’Intebe udakwiye, ati “Yantunguye. Nibwiraga ko ari umunyamurava ariko namwibeshyagaho.”
Meloni yahoze yumvikana na Trump ariko agatotsi katangiye kuza hagati yabo kuva muri Gashyantare 2026 ubwo Amerika na Israel byatangiraga kurasa muri Iran kuko Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani yari ashyigikiye ko habaho ibiganiro by’amahoro.
Kubera ko Israel inarasa muri Liban isobanura ko igamije gusenya ibirindiro by’umutwe witwaje intwaro wa Hezbollah ushyigikiwe na Leta ya Iran, u Butaliyani bwanze kuvugurura amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare bwari bwaragiranye na Tel Aviv.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!