Uwashinze sosiyete Microsoft, Bill Gates, yongeye gusubira ku mwanya wa mbere mu bukire ku rwego rw’isi, nk’uko byemejwe na Bloomberg ndetse na Forbes, byombi byemeza ko Bill Gates afite umutungo ungana na miliyari 69,9 z’amadolari y’Amerika, agakurikirwa n’umuherwe wo muri Mexique, Carlos Slim, ufite miliyari 69,4 z’amadolari y’Amerika.
Buri mwaka, ikinyamakuru Forbesgishyira ahagaragara urutonde rw’abaherwe bahiga abandi mu butunzi, gusa kuri uyu wa gatatu cyahinduyeho gato urwo rutonde. Bill Gates yasezeye ku mirimo ya buri munsi ya sosiyete Microsoft mu mwaka wa 2008, ahitamo gukoresha umwanya we wose mu bikorwa by’umuryango (foundation) Bill and Melinda Gates.
Carlos Slim ucyesha umutungo we ahanini mu masosiyete y’itumanaho afitemo imigabane muri Amerika y’Epfo, yari amaze imyaka ine ari we muherwe wa mbere ku isi nyuma yo gukura kuri uwo mwanya Bill Gates wawumazeho imyaka igera hafi kuri 15.
Nubwo aba bagabo bombi bahanganye mu birebana n’ubutunzi, ni inshuti kandi bakunze gufatanya mu bikorwa byo gufasha imbabare no ku rwanya indwara z’ibyorezo hirya no hino ku isi.
Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, Carlos Slim yateye inkunga ya miliyoni 100 ku umuryango Bill and Melinda Gates wa Bill Gate n’umugore we, mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu igikorwa barimo cyo kurwanya burundu imbasa, mu gihe muri Gashyantare uyu mwaka, Gates yari yasanze Slim muri Mexique, amutera inkunga itaratangajwe umubare, mu gikorwa yarimo cyo gufasha abashakashatsi mu by’ubuhinzi kubonera umuti ikibazo cy’inzara.
Abandi baherwe bari mu icumi ba mbere ku isi



















TANGA IGITEKEREZO