Perezidansi ya Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko abayobozi bombi bagomba kugirana ikiganiro bari kumwe n’abakuru ba za leta 35.
Byaherukaga mu 1956, ubwo hari hashize imyaka itanu umubano w’ibihugu byombi ujemo agatotsi.
Kuri uyu wa gatanu, inama yatangiye Abaperezida bombi baherezanya ibiganza, bijyanirana n’amagambo yagaragaje kumwenyura kwabo. Perezida Obama na Raul baherukaga gusuhuzanya mu Ukuboza 2013.
Umuhuro wo kuri uyu wa gatandatu, urafatwa nk’inkingi ikomeye, hasinywe amasezerano yari amaze amezi 18 aganirwaho mu ibanga, akaba yitezweho kurangiza amakimbirane yari amaze imyaka 50 hagati y’ibihugu byombi.
Ibiganiro byabo biribanda ku kuzahura umubano w’ibihugu byombi wari warazambye nubwo habaye ibindi nka byo inshuro eshatu muri Washington na Havana.
Imwe mu mpamvu y’ingenzi yatambamiraga umubano w’ibihugu byombi, ni uko Leta zunze ubumwe za Amerika zashyize igihugu cya Cuba kuri lisiti y’ibihugu bitera inkunga iterabwoba, bigatuma itongera kubona ubufasha mpuzamahanga.
Perezidansi ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ikavuga ko Perezida Obama atakitaye kuri ibi, ahubwo arajwe ishinga n’ibiri buve mu masezerano ya Panama.



















TANGA IGITEKEREZO