00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyina wa Navalny yashinje ubutegetsi bwa Putin gushaka gushyingura umuhungu we mu ibanga

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 23 February 2024 saa 09:30
Yasuwe :

Nyina wa nyakwigendera Alexei Navalny, umunyapolitiki ataracanaga uwaka n’ubutegetsi bw’u Burusiya, yatangaje ko iki gihugu gishaka gushyingura umuhungu we mu ibanga adahawe umuryango we ndetse adakorewe imihango yo kumusezearaho.

Mu mashusho uyu mubyeyi, Lyudmila Navalnaya yashyize hanze yumvikanye avuga ko ubutegetsi bw’u Burusiya buri kumukorera iterabwoba nyuma y’urupfu rwa Navalny.

Navalnaya yakomeje avuga ko nyuma y’iminsi yari amaze yarimwe uruhushya rwo kubona umurambo w’umuhungu we, muri iki cyumweru ari bwo yemerewe kujya mu buruhukiro bw’ibitaro abona umurambo we ariko banga kuwumuha.

Uyu mubyeyi yavuze ko ibyo ari gukorerwa n’u Burusiya bitemewe n’amategeko kuko afite uburengazira ku murambo w’umuhungu we. Gusa nta cyo ubutegetsi bw’u Burusiya buravuga ku bwoba n’igitutu Navalnaya, yemeza ko ari guterwa na bwo.

Raporo y’abaganga yahawe nyina wa Navalny yemeza ko yahitanywe n’urupfu rusanzwe. Ni mu gihe muryango we n’izindi mpande zitandukanye bo bavuga ko yishwe n’ubutegetsi bw’u Burusiya nubwo bubyamaganira kure.

Mu bandi basabye ko Navalny yashyingurwa n’umuryango we harimo n’abayobozi b’idini rya Orthodox mu Burusiya. Ni mu gihe hari andi makuru avuga ko ahubwo kuva Navalny yapfa, mu Burusiya hamaze gutabwa muri yombi abantu 800 bazira ko bari kumwibuka.

Alexei Navalny yapfuye ku itariki 16 Gashyantare 2024 ku myaka 47 aguye muri gereza. Yafunzwe kuva mu 2021 akiva kwivuriza mu Budage uburozi yavugaga ko yahawe n’ubuyobozi bw’u Burusiya.

Umugore yasize yavuze ko azakomeza urugamba yari yaratangiye rwo kuba impirimbanyi mu bya politike.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages