00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta ntwaro zerekanywe: Impinduka zikomeye mu birori by’u Burusiya by’isabukuru y’intsinzi (Amafoto)

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 9 May 2026 saa 06:21
Yasuwe :

U Burusiya bwizihije isabukuru y’imyaka 81 Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zimaze zitsinze u Budage bw’Aba-Nazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, ariko mu birori byo kwizihiza iyi sabukuru hagaragayemo impinduka nyinshi zirimo imyiyereko y’intwaro zikomeye, ahanini zatewe n’intambara iki gihugu gihanganyemo na Ukraine.

Ni ibirori byabaye ku wa 9 Gicurasi 2026, i Moscow kuri Red Square. Uyu munsi kandi uba ari uw’ikiruhuko mu rwego rwo guha icyubahiro abaturage n’abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete barenga miliyoni 27 bapfiriye mu ntambara y’Isi.

Ibi birori ubusanzwe birangwa n’akarasisi ka gisirikare, kumurika intwaro zihambaye za gisirikare, imyiyereko y’indege n’ibindi. Kuri iyi nshuro akarasisi nubwo imibare y’abagakoze itaratangazwa wabonaga ko ari bake ugereranyije n’akarasisi kakozwe muri ibi birori mu myaka yashize, aho nko mu 2025 kakozwe n’abasirikare barenga ibihumbi 11.

Uyu munsi kandi nta kumurika intwaro zikomeye kwabayeho, aho ubusanzwe hamurikwaga ibisasu bikomeye, imidoka z’intambara ndetse n’izindi ntwaro z’ikoranabuhanga.

Amakuru dukesha AP News kandi agaragaza ko mu mujyi wa Moscow umutekano wari wakajijwe mu rwego rwo hejuru ahanini birinda ko habaho ibitero biva muri Ukraine bigamije kwangiza ibi birori.

Mu karasisi kandi hagaragayemo abasirikare b’igisirikare cya Koreya ya Ruguru gusa, mu gihe mu mwaka ushize harimo ibihugu bigera kuri 13.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko bazahora bibuka Abasoviyete nk’abantu batabaye igihugu n’Isi muri rusange.

Ati “Tuzakomeza twibuka Abasoviyete kuko nibo bafashe umwanzuro wo kurwanya Aba-Nazi ndetse baratsinda batabara igihugu n’Isi, bashyira iherezo ku bantu batagira imbabazi. Bahaye ubwigenge ibihugu byari byarafashwe n’Abanazi.”

Yavuze ko intsinzi y’Abasoviyete itera imbaraga abandi basirikare bari ku rugamba, n’ubwo bahanganye n’abantu bashyigikiwe n’umuryango wa NATO ariko ntakabuza iyo ntambara nayo bazayitsinda.

Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Belarus Alexander Lukashenko, Umuyobozi w’Ikirenga wa Malaysia, Sultan Ibrahim, Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, Perezida wa Uzbekistan, Shavkat Mirziyoyev, n’abandi.

Ibi birori byabaye nyuma y’uko u Burusiya butanze agahenge k’iminsi ibiri mu ntambara bahanganyemo na Ukraine hagamijwe kwizihiza uyu munsi.

Abasirikare b'u Burusiya biyeretse ariko nta ntwaro ziremereye zerekanywe
Akarasisi k'abasirikare b'u Burusiya kanogeye ijisho
Imyiyereko y'indege zigaragaza amabara y'idarapo ry'u Burusiya
Ingabo za Korea ya Ruguru nizo zonyine zagaragaye mu karasisi
Ingabo ziri ku rugamba nazo zagaragaye mu karasisi zihagarariye bagenzi babo bari hirya no hino bahanganye na Ukraine
Ingabo z'u Burusiya mu karasisi ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 81 Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zitsinze u Budage bw’Aba-Nazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose
Ni ibirori byitabiriwe n'abakuru b'ibihugu batandukanye
Minisitiri w'Ingabo w'u Burusiya, Andrei Belousov, mu karasisi
Ni ibirori byitabiriwe n'abasirikare b'ibihugu batandukanye
Perezida w'u Burisiya Vladimir Putin yavuze ko bazahora bibuka Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti
Perezida w'u Burisiya Vladimir Putin yavuze ko kwibuka iyi ntsinzi biha imbaraga abandi basirikare bari ku ryugamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages