Ibi yabivugiye mu kiganiro kuri televiziyo ya TF1 ku wa Kabiri, aho yagaragaje ko u Bufaransa bwakoze ibishoboka byose mu gufasha Kyiv, ariko ko ubushobozi bwabwo bugiye kugera ku musozo.
Ati “Twatanze ibyo twari dufite byose. Ariko ntidushobora gutanga ibyo tudafite, kandi ntitwakwambura igihugu cyacu ibikenewe mu kurengera umutekano wacyo bwite.”
U Bufaransa bumaze guha Ukraine intwaro zifote agaciro k’arenga miliyari 4,1 z’amadorali ya Amerika kuva mu 2022, nk’uko byatangajwe na Kiel Institute.
Bamwe mu baturage banenga Macron, bamushinja kwita ku ntambara ya Ukraine kurusha imibereho y’Abafaransa.
Ni mu gihe u Bufaransa burimo guhangana n’ibibazo bikomeye by’ubukungu, aho umwenda wa Leta ugeze kuri 110% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, naho icyuho cy’ingengo y’imari cyageze kuri 5,8% mu mwaka wa 2024 kikaba cyararenze umurongo ntarengwa wa 3% usabwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Ni mu gihe kandi ubukungu buzazamuka ku kigero kiri munsi ya 1% mu 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!