Ni yo mpanuka y’indege yaciye igikuba gikomeye muri Brésil nyuma y’iyaherukaga kubera ku Kibuga cy’indege cya Congonhas kiri muri Leta ya São Paulo mu 2007, yaguyemo abantu 199.
Perezida wa Brésil, Luiz Inácio Lula da Silva, yahise asaba ko abari mu muhango yatangagamo imbwirwaruhame mu Majyepfo y’Igihugu bahaguruka bagafata umunota umwe wo kwibuka abasize ubuzima muri iyo mpanuka.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, mu rukerera rwo kuri uyu wa 10 Kanama 2024, Perezida Lula yashyizeho ikiruhuko cy’iminsi itatu mu gihugu hose, mu rwego rwo kunamira abazize iyo mpanuka.
Mu bagenzi bapfuye, harimo abaganga babiri bo mu bitaro bya Uopeccan bivura kanseri.
Uko byagenze…
Urubuga Flightradar24 rugaragaza amakuru y’ingendo z’indege ziri kuba ku Isi yose, rwerekana ko iyo ndege yo mu bwoko bwa ATR 72-500 yahagurutse mu Mujyi wa Cascavel uherereye muri Leta ya Paraná mu Majyepfo ya Brésil, yerekeza ku Kibuga cy’Indege cya Guarulhos kiri muri Leta ya São Paulo.
Hari ku saa 14:56 ku isaha ya GMT. Ubwo ni saa 16:56 ku isaha y’i Kigali.
Amakuru ya nyuma aturuka kuri iyo ndege yagaragaye mu gihe kibarirwa mu isaha imwe n’igice imaze guhaguruka.
Icyo gihe ngo yatangiye kumanuka yihuta iturutse mu butumburuke bwa kilometero 5.
Nyuma y’umunota umwe, ikoranabuhanga ry’iyo ndege byagaragaye ko ritakibasha gukora neza, ndetse n’abapilote ntibagira ubutumwa bw’impuruza batanga.
Igihe byatangiye kugaragarira ko indege igize ikibazo n’igihe amakuru yanyuma kuri yo yabonekeye, haciyemo amasegonda 89 gusa.
Sosiyete ya Voepass yari ifite iyo ndege mu nshingano, yatangaje ko yahanutse igeze Mujyi wa Vinhedo uri mu Majyaruguru ashyira Iburengerazuba bwa Leta ya São Paulo.
Ni mu ntera ya kilometero 97 kugera ku Kibuga cy’indege cya Guarulhos yagombaga kugwaho.
Yaguye mu busitani bw’inzu iri mu gace gatuwe cyane, ariko nta muntu wari ku butaka yahitanye cyangwa ngo ikomeretse.
Inyubako imwe ni yo yangiritse.
Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga iyo mpanuka ikimara kuba, yagaragaje umwotsi mwinshi n’umuriro waka muri ako gace gatuwe n’abatari bake.
Abashinzwe kuzimya inkongi, abapolisi ndetse n’abashinzwe indege za gisivili bihutiye kugera aho iyo ndege yaguye, bazitira ako gace kose.
Abaturage baturiye ako gace n’abanyamakuru babonye imodoka zitandukanye z’ubutabazi zirimo imbangukira gutabara zitwara abantu zihuta cyane.
Felipe Magalhaes utuye muri ako gace yabwiye itangazamakuru ati “Nkimara kumva urusaku rw’indege igwa, nihutiye kujya kurebera mu idirishya ryanjye, nyibona ikongoka.”
Yavuze ko ibyo yabonye byamuteye gukangarana.
Kugeza magingo aya impamvu nyamukuru yateye iyo mpanuka ntiramenyekana.
Sosiyete ya ATR ifite imizi mu Bufaransa n’u Butaliyani, ni yo yakoze iyo ndege. Yatangaje ko ikorana n’inzego zibishinzwe mu iperereza ngo hamenyekane icyaba cyateye iyo mpanuka.
Icyakora ubuyobozi bwa Brésil bwatangaje ko bwabashije kubona ibyuma by’ikoranabuhanga bibika amakuru yose y’urugendo rw’indege.
Urwego rushinzwe indege za Gisivile muri Brésil rwavuze ko iyo ndege yakozwe mu 2010 ‘nta bibazo yari ifite mu mikorere yayo, kandi yari ifite ibyangombwa byo gukora byemewe’.
Rwanagaragaje ko abapilote bane bari bayitwaye bari bafite ibyangombwa byuzuye n’ubumenyi bukenewe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!