Ibi byatangajwe ku wa Kabiri na Minisitiri w’ububanyi n’amaganga wa Norvège, Ine Eriksen Søreide, ubwo yari mu nteko ishinga amategeko. Icyi gitero cyari kigamije kwiba ubutumwa bwa email n’amakuru ya bamwe mu bayobozi bakuru n’abakozi.
Minisitiri Søreide yagize ati "Dushingiye ku makuru guverinoma ifite, twizera ko u Burusiya bwihishe inyuma y’iki gikorwa. Ibi bintu birakomeye kandi bifite ingaruka ku gihugu kigendera kuri demokarasi.”
Ni mu gihe ku rundi ruhande, amabasade y’u Burusiya ihakana yivuye inyuma ibyo iregwa. Yagize iti "Nta bimenyetso bifatika, igihugu cyacu ntabwo cyemera ibi birego, uku ni ukwiyenza, bigamije guhungabanya umubano w’ibihugu byombi."
"Ku mwaka miliyoni zirenga z’ibitero bikorwa mu mahanga kenshi bivugwa ko byakozwe n’u Burusiya, ariko ibi ntibitanga uburenganzira bwo guharabika ubuyobozi mu gihe baba batazi aho byavuye."
Eriksen Søreide yakomeje avuga ko guverinoma izakomeza gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga mu gucunga umutekano w’igihugu ndetse no gukomeza kubaka ubufatanye mpuzamahanga.
Abacunga umutekano ndetse n’abakora ubutasi bari gukorana bya hafi ngo babashe gutahura uwaba yarakoze iki gitero.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!