Ibi byatangajwe ku wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026, mu gihe hirya no hino ku Isi hakomeje kugaragazwa impungenge ku ngaruka lunettes z’ikoranabuhanga zifite camera zishobora kugira ku buzima bwite bw’abantu.
Mu itangazo ryayo, Guverinoma yasobanuye ko ahashobora kubuzwa gukoresha izi lunettes harimo ubusitani rusange, ku nkengero z’amazi aharuhukirwa, mu ngoro ndangamurage, mu nyubako z’ubucuruzi no mu birori bihuza abantu.
Minisitiri ushinzwe Ikoranabuhanga, Torgeir Micaelsen, yavuze ko iri koranabuhanga rishobora gutuma abantu bafatirwa amashusho n’amajwi batabizi.
Ati “Mfite impungenge z’uko ikoranabuhanga rishya rifite ubushobozi buhambaye riri gutangira gukoreshwa, abantu bakaba bashobora gufotorwa, gufatwa amashusho cyangwa amajwi batabizi.”
Iri tegeko rishobora no kuzareba amashuri, ibibuga abana bakiniraho n’ibigo urubyiruko ruhuriramo.
Rishobora kandi kureba ahantu hakenera kurindwa by’umwihariko ubuzima bwite bw’abantu, nko mu byumba abaganga bakiriramo abarwayi, ahogerwa muri piscine no mu bigo bikorerwamo siporo bifite ibyumba byo guhinduriramo imyambaro.
Guverinoma yashimangiye ko idateganya kubuza izi lunettes burundu. Kuzikoresha umuntu ku giti cye, ndetse n’ahantu hatari ibyago byo gufata abandi amashusho batabyemeye, bizakomeza kwemerwa.
Mbere yo gushyiraho iri tegeko, hazasuzumwa ubwoko bw’ikoranabuhanga rizareba. Harimo kureba niba rizibanda kuri lunettes zifite camera n’ubushobozi bwo gufata amajwi, izifite camera na AI, cyangwa niba rizagera no ku bindi bikoresho byambarwa ku mubiri bifite ubwo bushobozi.
Guverinoma ya Norvège, yatangaje ko izatanga uwo mushinga w’itegeko vuba bishoboka.
Izashyiraho kandi itsinda ry’impuguke rizayigira inama ku mabwiriza ahoraho yo ku rwego rw’igihugu azagenga ikoreshwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga byambarwa ku mubiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!