Ibi byatangajwe ku wa 11 Werurwe 2025, aho umuyobozi ushinzwe ubuzima muri Leta ya Kebbi, Musa Ismaila, yabwiye itangazamakuru ko iyi ndwara yatangiye kugaragara mu mpera za Mutarama 2025, ariko kuva mu cyumweru gishize yiyongereye cyane.
Yagize ati “Hamaze kubarurwa abantu 248 bakekwaho ubwandu bushya, dufite ikibazo gikomeye cy’iyi ndwara iri kugaragara ku bantu ku rugero ruri hejuru cyane ugereranyije na mbere.”
Akomeza avuga ko iyi ndwara igira ibimenyetso birimo umuriro, umutwe ukabije, kugagara ijosi, kuribwa munda, kuruka, gucibwamo, no kubabara amaso igihe ugiye mu rumuri.
Abanduye bari gukurikiranwa ndetse bagahabwa imiti ari na ko hari kwigwa ku buryo bwo kurwanya iki cyorezo mu buryo burambye.
Mugiga ni indwara ifata utwugara dufubitse ubwonko, cyangwa umusokoro w’uruti rw’umugongo igatuma rubyimba. Iyi ndwara ishobora guterwa n’udukoko duto (bacteria), virusi cyangwa uduhumyo duto tudapfa kuboneshwa ijisho.
Iterwa n’udukoko duto two mu bwoko bwa C, ni yo mbi cyane kuko yandura kandi ikica vuba, ugize amahirwe yo kuyikira agasigarana ubumuga.
Iyi iri kwibasira Abanya-Nigeria ni iyo mu bwoko bwa A, aho yaherukaga kwibasira iki gihugu mu 2009. Icyo gihe yahitanye abagera ku 2000. Iyo mu bwoko bwa C yo iheruka mu 2017 aho yahitanye abagera kuri 500.
Mugiga ni indwara ivurwa igakira ariko iyo utinze kuyivuza ishobora kukwica cyangwa ikagusigira ubumuga butandukanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!