00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Abagabo bitwaje imbunda bishe abaturage 30

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 5 January 2026 saa 07:28
Yasuwe :

Polisi yo muri Nigeria yatangaje ko abagabo bitwaje intwaro bagabye igitero mu Ntara ya Niger, mu Majyaruguru ya Nigeria bica abaturage 30 ndetse abandi barashimutwa.

Mu itangazo Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Niger, Wasiu Abiodun, yashyize hanze yagize ati “Abantu barenga 30 basize ubuzima mu gitero, abandi bashimuswe.”

Abiodun yakomeje avuga ko abagabo bitwaje intwaro binjiye mu isoko rya Kasuwan Daji riherereye mu Mudugudu wa Demo batwika amaduka ndetse bangiza ibiribwa byarimo ibindi barabyiba.

Polisi yatangaje ko abagabye iki gitero baturutse muri Parike yo mu Karere ka Kabe ahakunze kuba indiri y’ayo mabandi yitwaje intwaro.

Abatangabuhamya babwiye Reuters ko abagabye igitero bari ku mapikipiki, barasa ku bantu bose nta cyo bitayeho. Bashimuta abagore n’abana.

Umwe mu batangabuhamya yagize ati “Nta nzego z’umutekano zigeze zihagera kuva igitero cyatangira. Ubu turi gukusanya imirambo.”

Nigeria ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bikomeje kwibasirwa n’abajura bitwaje imbunda, ubuzima bw’abaturage bukahatikirira bikomeye cyane.

Nko mu Ugushyingo 2025 abanyeshuri 250 bashimutiwe mu ishuri ryitwa St Mary na none mu Ntara ya Niger, icyakora benshi muri bo baratabarwa.

Abagabo bitwaje imbunda bishe abaturage 30 bo muri Nigeria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages