Le Monde yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2020 aribwo Sarkozy yahamagajwe ngo ahatwe ibibazo.
Sarkozy yatangiye gukorwaho iperereza muri Werurwe 2018 ku byaha bya ruswa, uruhare mu kunyereza umutungo wa Libya no gukoresha amafaranga yabonetse mu buryo butubahirije amategeko, akayakoresha mu bikorwe bye byo kwiyamamaza.
Uyu mugabo ahamagajwe nyuma y’iminsi umunani ahamagajwe n’abacamanza baburanisha ibyaha bya ruswa.
Mu 2013 nibwo ubutabera bw’u Bufaransa bwatangiye iperereza ricukumbura ko Sarkozy yaba yarahawe amafaranga n’uwari Perezida wa Libya, Muammar Gaddafi, mu bikorwa byo kwiyamamarizaga kuyobora u Bufaransa mu 2007, amatora yaje no kubonamo intsinzi.
Sarkozy wayoboye u Bufaransa kuva kuri iyo manda bivugwa ko yatewe inkunga na Muammar Gaddafi mu 2007 kugera mu 2012, ahakana yivuye inyuma ko nta faranga na rimwe yigeze ahabwa.
Mu 2016 hari umucuruzi witwa Ziad Takieddine wakozweho iperereza, yiyemerera ko yashyikirije Sarkozy miliyoni eshanu z’ama-euro zatanzwe na Perezida Gaddafi, aho yakoze ingendo eshatu hagati ya Tripoli na Paris atwaye miliyoni ziri hagati ya 1.5 n’ebyiri z’amayero.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!