00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni nde uyoboye Iran by’ukuri? Sobanukirwa ibibera imbere mu banyabubasha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 June 2026 saa 02:56
Yasuwe :

Iran ikomeje kugaragaza ko nta gahunda ya vuba yo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki gihugu gisobanura ko nta kizakorwa mu gihe Israel itarahagarika imirwano muri Lebanon.

Icyakora, ikibazo gikomeje kwibazwa ni ukumenya umuntu ufata ibyemezo bikomeye muri Iran muri ibi bihe. Ese ni Umuyobozi w’Ikirenga mushya, Mojtaba Khamenei? Ni Perezida Masoud Pezeshkian ukiri ku butegetsi? Cyangwa ni itsinda ry’abasirikare bibumbiye muri Islamic Revolutionary Guard Corps, IRGC, bafatwa nk’abafite ijambo rikomeye kuri iyi ntambara?

Mu mateka ya Iran, kuva impinduramatwara ishingiye ku idini ya Islam yo mu 1979 yaba, nta cyemezo gikomeye cyafatwaga hatabanje kubaho uruhare rw’Umuyobozi w’Ikirenga, uzwi nka Rahbar-e Mo’azzam. Ni umwanya uhuza ububasha mu by’idini, politiki n’igisirikare.

Uwa mbere wari kuri uyu mwanya ni Ayatollah Ruhollah Khomeini, wafashe ubutegetsi mu 1979. Yakurikiwe na Ali Khamenei, wishwe muri Gashyantare, asimburwa n’umuhungu we Mojtaba Khamenei.

Mojtaba Khamenei w’imyaka 56 yakomerekeye mu bitero byo mu kirere byahitanye Se. Kuva icyo gihe, ntiyongeye kugaragara mu ruhame. Amakuru avugwa n’abantu bo muri Leta ya Iran ni uko amaze kubagwa inshuro eshatu ku kuguru kumwe, ndetse ashobora kuzakenera insimburangingo.

Nubwo bivugwa ko agifite ubushobozi bwo gutekereza neza, hari amakuru avuga ko afite ikibazo cyo kuvuga neza kubera ibisasu byamufashe mu maso.

Ibi byatumye bamwe bibaza niba koko ari we uyobora Iran mu buryo bwuzuye, cyangwa niba hari abandi bantu bamufasha gufata ibyemezo bikomeye.

Perezida Masoud Pezeshkian agaragara kenshi mu ruhame, ariko bivugwa ko ububasha bwe mu byemezo bikomeye bushobora kuba buciriritse. Urugero rutangwa ni urwo muri Werurwe, ubwo yatangazaga ko Iran igiye guhagarika ibitero ku bihugu biyikikije.

Nyuma y’iminota mike gusa, ibindi bisasu byarashwe kuri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko atari we ufite ijambo rya nyuma ku bikorwa bya gisirikare.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Araghchi, na we agaragara mu biganiro bya dipolomasi, ariko bivugwa ko ijambo rye na ryo rigenda rigabanuka. Mu gihe yari yavuze ko umuhora wa Hormuz wongeye gufungurwa, abo mu butegetsi bafite ijambo rikomeye bahise basa n’abamuvuguruza. Bukeye, ubwato nibura bune bwari bwinjiye muri ako gace nyuma y’ayo magambo ye bwarashweho.

Ibyo bitero byagabwe ubwato bwa IRGC, umutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda ubutegetsi bwa leta ya Iran. Uyu mutwe washinzwe na ba Ayatollah kugira ngo urinde ubutegetsi, ariko ubu ufite imbaraga zikomeye cyane, ku buryo n’ingabo zawo zirwanira mu mazi zirusha ubushobozi iz’ingabo zisanzwe za Iran.

Mu bandi bantu bafite ijambo rikomeye hafi ya Mojtaba Khamenei harimo Hossein Taeb na Mohsen Rezaei. Aba bombi bakomoka muri IRGC kandi bafitanye amateka na Mojtaba, cyane cyane mu bihe by’intambara Iran yarwanyemo na Iraq.

Mohsen Rezaei yahoze ayobora IRGC mu gihe Mojtaba yari akiri muri uwo mutwe, mu gihe Hossein Taeb yarwanye mu mutwe umwe na Mojtaba uzwi nka Habib Battalion.

Hari kandi Ahmad Vahidi na Mohammad Bagher Zolghadr, na bo bafatwa nk’abakomeye muri iyi myanya y’ubutegetsi. Vahidi yasimbuye Mohammad Pakpour wari uyoboye IRGC ariko akicwa muri Gashyantare. Ubu ni we uyoboye ibikorwa bya gisirikare bya Iran.

Afatwa nk’umwe mu bayobozi b’intagondwa kurusha abandi bayoboye IRGC mu myaka ya vuba. Yigeze no kuyobora Quds Force, umutwe wihariye wa IRGC ushinjwa kugira uruhare mu bikorwa byo hanze ya Iran.

Zolghadr we yasimbuye Ali Larijani ku mwanya w’Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Umutekano mu gihugu, urwego ruhuza politiki n’igisirikare. Na we akomoka muri IRGC, kandi mu gihe cy’intambara ya Iran na Iraq bivugwa ko yakoreraga mu mutwe wihariye wakoreraga mu ibanga ku mipaka.

Undi muntu uvugwa ni Mohammad Bagher Ghalibaf, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran. Na we yakuriye muri IRGC, ayobora Polisi ya Iran, anayobora Umujyi wa Tehran imyaka 12. Ni we wayoboye itsinda rya Iran ryagiye muri Pakistan muri Mata, mu biganiro n’intumwa za Amerika zari ziyobowe na Visi Perezida JD Vance.

Hari abasesenguzi bavuga ko hashobora kuba hari intambara y’ububasha hagati ye na Ahmad Vahidi, uyoboye IRGC, cyane cyane ku bijyanye n’uko ibiganiro na Amerika bikwiye kugenda.

Nubwo Mojtaba Khamenei ari we ufatwa nk’Umuyobozi w’Ikirenga, Iran ishobora kuba iyobowe mu buryo bufatika n’itsinda ry’abasirikare n’abahoze ari abayobozi ba IRGC, bafite ububasha bukomeye mu by’umutekano, intambara na politiki y’imbere mu gihugu.

Mojtaba Khamenei ni we Muyobozi w'Ikirenga wa Iran muri iki gihe
Ruhollah Khomeini, Ali Khamenei na Mojtaba Khamenei nibo bayoboye Iran guhera mu 1978
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Iran, Amir Ghalenoei (ubanza ibumoso) yari mu itsinda ryashyikirije Perezida Pezeshkian (wa kane uturutse ibumoso) umwambaro w’Ikipe y’Igihugu yitegura imikino y’Igikombe cy’Isi
Araghchi wa kabiri uturutse ibumoso ni we uhagararira Iran mu biganiro bya dipolomasi kuko ari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga
Umutwe wa IRGC ni wo ugenzura umuhora wa Hormuz
Hossein Taeb (ibumoso) na Mohsen Rezaei ni bamwe mu bantu bakomeye mu butegetsi bwa Iran
Ahmad Vahidi (ibumoso) na Mohammad Bagher Zolghadr bivugwa ko nabo bari mu bavuga rikumvikana muri Iran
Mohammad Bagher Ghalibaf ni Umuyobozi w'Inteko Ishinga Amategeko ya Iran

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages