00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Ibitoki byanekeye mu mirima kubera kubura isoko

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 18 December 2017 saa 10:19
Yasuwe :

Abahinzi b’urutoki bo mu Mirenge ya Rutenderi na Kazo yo mu Karere ka Ngoma, baravuga ko babuze isoko ry’umusaruro w’ibitoki byabo ubu bikaba birimo gupfa ubusa, nyuma y’aho inganda nto zaguraga ibitoki zikabyengamo inzoga zimaze igihe zifunzwe.

Buramba Félicien ni umuhinzi w’urutoki rwa Kijyambere bwo mu bwoko bwitwa Fiya yagize ati “ Ubu nta soko dufite kuko ibitoki bya Fiya byaraduhombeye, abashoramari bari bafite inganda ziciriritse barazaga bakatugurira ibitoki bakabyengamo inzoga tukabona amafaranga n’ibitoki byacu bikagira agaciro, ariko kuri iyi saha inganda zimaze guhagaraga tubona fiya nta gaciro ifite kuko ibitoki birimo guhira mu rutoki tukabura aho tubijyana bigapfa ubusa.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe ubukungu Rwiririza JMV, yatangarije TV1 ko ibyo bitoki abaturage bashobora kujya babyengamo urwagwa rusanzwe kuko nta kibazo cy’isoko gihari bitewe n’uko umusaruro w’ibitoki muri aka gace ukiri muke,gusa ngo bafunze inganda zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge.

Nubwo uyu muyobozi avuga ibi ariko, abahinzi b’urutoki bo barasaba ko bafiza kubona amasoko y’umusaruro wabo, kuko ngo bari barashishikarijwe kwitabira guhinga urutoki rwa kijyambere rwo mu bwoko bwa “Fiya” none ngo bakomwe mu nkokora n’uko ubu batari kubona isoko ry’umusaruro w’ibitoki byabo.

Ibitoki birimo kunekera mu mirima kubera kubura isoko ryabyo
Ibitoki byo mu bwoko bwa fiya ngo byabuze isoko nyuma y'ifungwa rya zimwe mu nganda zenga inzoga zitemewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages