00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Netflix yirukanye 6% by’abakozi bayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 October 2026 saa 03:51
Yasuwe :

Ikigo cy’Abanyamerika gitanga serivisi zo kureba filime n’ibiganiro kuri internet, Netflix, cyafashe icyemezo cyo kugabanya abakozi bacyo ku kigero cya 6%, bangana n’abagera kuri 1.000, mu rwego rwo kuvugurura imikorere yacyo.

Iki cyemezo cya Netflix cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Ukwakira 2026, n’ikinyamakuru The Wall Street Journal, gishingiye ku butumwa ubuyobozi bwa Netflix bwoherereje abakozi b’iki kigo.

Ni igikorwa cyo kugabanya abakozi ku rwego runini Netflix ikoze kuva mu 2022, ubwo na bwo yagabanyaga umubare w’abakozi bayo.

Nk’uko Reuters yabitangaje, abakozi benshi bazatakaza akazi ni abo mu mashami ashinzwe guteza imbere serivisi z’iki kigo, ikoranabuhanga, amategeko ndetse n’imicungire y’abakozi.

Icyemezo cyo kugabanya abakozi cyamenyeshejwe abakozi mu butumwa bwohererejwe kuri email mu gitondo cyo ku wa Gatatu, bwashyizweho umukono n’Abayobozi Bakuru ba Netflix, Greg Peters na Ted Sarandos.

Kugeza ubwo Reuters yatangazaga aya makuru, Netflix yari itaratanga igisubizo ku busabe bwayo bwo kugira icyo ivuga kuri iki cyemezo.

Mu mpera za 2025, Netflix yari ifite abakozi b’igihe cyose bagera kuri 16.000.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe Netflix ikomeje guhangana n’ihangana rikomeye ku isoko ry’imyidagaduro, aho ibigo bitandukanye bihatanira kwigarurira abantu bakoresha serivisi zo kureba filimi, ibiganiro n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro.

Mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo no kongera amasoko yinjiza amafaranga, Netflix imaze igihe ishora imari mu bikorwa bitandukanye birimo kwamamaza, gutambutsa ibiganiro n’ibikorwa by’imyidagaduro mu buryo bwa Live, ndetse no guteza imbere imikino y’ikoranabuhanga.

Ibi bikorwa bigamije kugabanya uburyo iki kigo cyashingiraga cyane ku mafaranga y’abafatabuguzi bishyura kugira ngo babashe kureba filime n’ibiganiro bitandukanye.

Kugabanya abakozi kwa Netflix kuje kandi nyuma y’uko iki kigo cyatsinzwe na Paramount Skydance mu guhatanira kugura ibikorwa bya Warner Bros. Discovery bijyanye n’itunganywa rya filime na serivisi zo kuzirebera kuri internet.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages