CBS News yatangaje ko iyi filime y’uruhererekane y’amasaha icyenda igaruka ku buzima bwa Prince itazanyuzwa ku rubuga rwa Netflix, ndetse indi nshya ikaba igiye gukorwaho na Prince Estate.
Iyi filime igiye gukorwa n’iyi sosiyete ishamikiye kuri Prince, izaba irimo ishyinguranyandiko zihariye z’ibitaramenyekanye ku buzima bw’uyu muhanzi wamamaye mu njyana zirimo Funk.
Ezra Edelman watwaye ibihembo birimo na Oscars yari amaze imyaka itanu akora filime igaruka buzima bwa Prince mu bihe bye byiza ndetse n’ibibi.
Bivugwa ko abo muri sosiyete ikurikirana ibikorwa bya Prince byose, bahagaritse iyi filime ya Netflix kuko batashakaga ko hari ibintu bibi kuri we bishyirwa hanze.
Edelman yari yaravugishije abantu barenga 70 bagaruka ku buzima bw’uyu mugabo.
Umwanditsi wa New York Times, Sasha Weiss, uri mu bakurikiranye ifatwa ry’amashusho ya filime igaruka kuri Prince yari iri gukorwa na Netflix; yatangaje ko yari kuzagaragaramo ibintu bitandukanye bishinja uyu mugabo ibyaha birimo ibyo guhohotera abagore.
Weiss asobanura ko hari igice cyerekana Jill Jones, wahoze ari umukunzi wa Prince, avuga ko yamukubitaga. Anagaragaza ko harimo ibice bivuga ku kuba Prince yarakoreshaga imiti igabanya ububabare, ndetse iyi filime ikaba yari irimo n’ibitekerezo binenga amagambo amwe y’indirimbo ze bivuga ko yari afite izari zirimo imvugo zirwanya Abayahudi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!