00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Netanyahu yashimangiye ko Israel idateze kuva muri Gaza Hamas idatsinzwe

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 14 May 2025 saa 10:27
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko igihugu cye nta gahunda gifite yo kurangiza intambara muri Gaza, igihe cyose umutwe wa Hamas ugikora.

Yabitangaje mu butumwa yatanze nyuma yo gusura abasirikare bakomerekeye muri iyi ntambara, ku wa 13 Gicurasi 2025.

Netanyahu yavuze ko igihe cyose umutwe wa Hamas ugikomeje ibikorwa byawo muri Palestine, iyi ntambara itazigera ihagarara.

Yavuze ko bazakomeza kugirana amasezerano y’agahenge n’ayo kurekura imfungwa, ariko amasezerano yo guhagarika intambara burundu yo ntazigera abaho.

Ati "Amasezerano yose y’agahenge azagerwaho, Hamas nivuga ko igiye kurekura imfungwa tuzazifata ubundi tugende, ariko ntabwo tuzigera duhagarika intambara. Dushobora kugirana amasezerano y’agahenge y’igihe gito gusa ntabwo tuzahagarika iyi ntambara.”

Ubu butumwa bwaje nyuma y’ibitero Israel iherutse kugaba ku bitaro bibiri byo muri Gaza, ivuga ko byakoreragamo umutwe wa Hamas.

Ibi bitero byahitanye abantu batandatu ndetse abandi 40 barakomeraka.

Ubu butumwa bwa Netanyahu ntibwakiriwe neza n’abafite ababo bafashwe bugwate na Hamas, kuko bavuze ko bizagorana kugira ngo barekurwe.

Hamas yo ivuga ko izarekura imfungwa zisigaye ari uko Israel ivuye muri Gaza, bakagirana amasezarano arambye yo guhagarika intambara, ndetse bagahabwa n’imfungwa z’Abanya-Palestine ziri muri Israel.

Imiryango itandukanye irimo n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko iyi ntambara nidahagarara, abazakomeza kubabariramo ari abaturage.

OMS igaragaza ko mu gihe Israel idahagaritse iyi ntambara nibura abana 71,000 bari munsi y’imyaka itanu, bazicwa n’inzara muri Palestine.

Netanyahu yashimangiye ko Israel itazava muri Gaza Hamas idatsinzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .