Israel na Hamas byemeranyije guhagarika intambara imaze amezi 15, aho imaze kugwamo Abanya-Israel barenga 1,700 n’Abanya-Palestine hafi 47,000.
Mu cyiciro cya mbere cy’aya masezerano, Hamas yameye ko izarekura imfungwa 33 z’Abanya-Israel, mu gihe Israel nayo izarekura imfungwa z’Abanya-Palestine zitatangajwe umubare.
Ni amasezerano atangira gushyirwa mu bikorwa kuri iki Cyumweru nyuma yo kwemezwa n’inama y’abaminisitiri ku wa 17 Mutarama 2024.
Mbere y’uko ashyirwa mu bikorwa, Netanyahu yatangaje ko Hamas itubahirije ibyo yemeye byo gutanga urutonde rw’imfungwa uyu mutwe uzarekura atazubahirizwa na busa.
Ati “Uyu mwanzuro ntuzashyirwa mu bikorwa tutabonye urutonde rw’imfungwa zacu zizarekurwa, nk’uko twabyemeranyijwe, Israel ntizihanganira kwirengagizwa kw’aya masezerano ahubwo Hamas niyo izaryozwa ibi byose.”
Netanyahu yavuze ko agahenge ari ak’igihe gito kandi ko Israel izasubukura intambara niba ibindi bice by’amasezerano bidashyizwe mu bikorwa. Yongeyeho ko igihe intambara yasubukurwa, Israel izagaba ibitero bikomeye muri Gaza.
Netanyahu yashimangiye ko aya masezerano ari intsinzi kuri Israel kuko agamije kurekura imfungwa z’Abanya-Israel.
Ku rundi ruhande, Hamas yatangaje ko Israel yananiwe kugera ku ntego zayo zo kurimbura Gaza, ahubwo yagarukiye mu gukora ibyaha by’intambara n’ibitesha agaciro inyokomuntu.
Aya masezerano akomeje kugibwaho impaka nyinshi hagati y’abanyapolitiki n’abaturage, cyane ko hari abayabona nk’uburyo bwo kongera ubukana bw’iyi ntambara mu gihe hari uruhande rumwe rutayubahiriza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!