Ni umwanya ahataniye abifashijwemo na mugenzi we wari umunyamakuru ukomeye muri iki gihugu, Rabi Lamichhane, waje kubivamo ashinga ishyaka rya RSP (Rastriya Swatantra Party).
Muri Nepal abaturage ni bo batora abagize Inteko Ishinga Amategeko hanyuma bo bakitoranyamo uba Minisitiri w’Intebe.
Aba bagabo bombi bumvikane ko iri shyaka niritsinda Balen azaba Minisitiri w’Intebe, Lamichhane w’imyaka 48 agakomeza kuba perezida w’iri shyaka.
Abakurikiranira hafi politiki yo muri iki gihugu barimo Bipin Adhikari bagaragaje ko aba bagabo bateye ikibazo andi mashyaka asanzwe muri iki gihugu ndetse amaze igihe kinini.
Ati “Ni igitekerezo cyiza cy’ishyaka rya RSP ryo kuzana Balen n’urubyiruko rumushyigikiye muri ibi bintu. Andi mashyaka ya kera ahangayikishijwe no kubura urubyiruko rwabashyigikiraga.”
Ku rundi ruhande umuvugizi w’Ishyaka rya Nepali Congress, Prakash Sharan Mahat, riri mu mashyaka ahataniye uyu mwanya yavuze ko aba bagabo babiri nta mpinduka igaragara bazagira.
Ati "Sintekereza ko hari icyo bahindura cyane, abantu bazakomeza batore amashyaka amaze igihe afite n’uburambe."
Ishyaka rya Communist Party of Nepal rizwi nka UML(Unified Marxist-Leninist) na Nepali Congress party ni yo mashyaka amaze igihe ayoboye muri iki gihugu dore ko amaze imyaka irenga 30 ku buyobozi.
Mu myigaragambyo yabaye muri Kanama 2025, yasize uwari Minisitiri w’Intebe, KP Sharma Oli, yegura, Balen ni we munyapolitiki wagaragaje gushyigikira urubyiruko rwari ruri kwigaragambya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!