00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nepal: Abarenga 1500 baburiwe irengero

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 August 2026 saa 02:57
Yasuwe :

Abantu barenga 1.500 baburiwe irengero nyuma y’umwuzure ukomeye wibasiye uduce two ku mupaka wa Nepal na Tibet, aho amazi n’ibyondo byarenze inkombe akangiza imihanda, ibiraro ndetse n’imidugudu myinshi.

Abantu barenga 350 ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’iyi mpanuka muri Nepal, mu gihe abayobozi bo mu Bushinwa batangaje ko abantu babiri bapfuye, abandi batatu bakaba bakomeje gushakishwa.

Mu babuze harimo abanyamahanga barenga 700.

Amashusho yafashwe n’abatuye ku ruhande rwa Tibet yagaragaje ibyondo n’imyanda byamanutse bigasenya inyubako, bikangiza imihanda ndetse bigatwara abantu bageragezaga guhunga.

Nepal ni igihugu gikunze gusurwa n’abantu benshi, bamwe mu baburiwe irengero ni abanyamahanga.

Imirimo yo gutabara yakomeje kugorwa n’uko imihanda myinshi yangiritse. Abatabazi bakomeje gushakisha ababuze, mu gihe inzego zitandukanye zageragezaga gufasha abaturage bagezweho n’iyi mpanuka.

Abatabazi bavuze ko iki kiza cyatumye imiryango myinshi ibura aho ikinga umusaya, ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’ibanze bikomeza kubura.

Ibihugu bitandukanye byatangaje ko byiteguye gutanga ubufasha, birimo ibikoresho byo gutabara, ibiribwa ndetse n’abakozi bazafasha mu bikorwa byo gushakisha no gufasha abahuye n’ingaruka z’iyi myuzure.

Abantu 1500 baburiwe irengero kubera umwuzure muri Nepal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages